Abana

Menya uburyo bwo konsa umwana

Mukamusoni Fulgencie, March 18, 2023

Konsa umwana ntabwo bisaba kureba ku isaha ngo umenye ko igihe kigeze, ahubwo ugomba kureba niba umwana abikeneye. Ik’ibanze ni ukureba ibimenyetso bikwereka ko umwana wawe ashonje no gukora ku buryo uhaza ibyifuzo bye.

Amashereka agogorwa ku buryo bworoheje kandi n’igifu cy’umwana kiba kikiri gito. Ni ibisanzwe rero kuba wabona umwana wawe yonka inshuro nyinshi cyangwa buri kanya mu byumweru bya mbere akivuka.

Mu gihe umwana akiri mutoya, kumwitaho nko kumwonsa, kumwoza no kumuhindurira, bishobora kumara kuva ku minota 45 kugera kuri 90. Uko umwana agenda akura, agenda amenya gukurura ibere neza ndetse no konka bikaba mu gihe kigufi kandi atari buri kanya.

Iyo umwana atarakura yonka kenshi ku manywa ndetse na nijoro hafi amasaha yose. Uko konka kwa hato na hato bituma ikorwa ry’amashereka ryiyongera. Ni ibintu by’igihe gito ariko biruhije cyane ku mubyeyi. Muri iki gihe umubyeyi aba akeneye umuntu umuba hafi ngo amufashe.

Gukunda guha umwana w’uruhinja amata mu mwanya wo kumwonsa, bishobora gutuma amashereka yawe aba makeya.

Bibaho ko umwana wawe iyo amaze konka ubona yishimye ku buryo yongera gushaka ibere nka nyuma y’iminota 15. Ntuzashidikanye kumuha ibere kuko birasanzwe cyane cyane mu byumweru bya mbere akivuka.

Src : http://naitreetgrandir.com

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button