Ubuzima

Ingaruka zo gukuba amaso

Mukamusoni Fulgencie, May 11, 2023

Gukuba amaso ni ibintu abenshi bakunze gukora, bifatwa nk’aho ntacyo bitwaye nyamara ni bibi cyane. Iyo amaso yananiwe cyangwa asa n’ayumiranye, usanga umuntu yihutira kujyanayo intoki agatangira kuyakuba.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko gukuba amaso ari ibintu byo kwirindwa, kuko bishobora kwangiza mu jisho mo imbere ndetse umuntu agakurizamo kurwara miyopi (myopies).

Uku kwangirika kw’amaso gutewe no kuyakuba, abenshi bibaviramo kuyabaga cyangwa kwambara indorerwamo z’amaso.

Dore bimwe mu bimenyetso by’uko amaso yangiritse:

  • Gutangira gutakaza ubushobozi bwo kubona neza, icyo kikaba ari ikimenyetso cya miyopi;
  • Kureba bitangira kugorana ku buryo ugenda witiranya inyuguti.
Indwara ya miyopi ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kubona neza

Mu gihe wumvise uburyaryate mu maso ntukihutire kuyakuba. Iyo bikomeje ukumva bikubangamiye, aho kuyakuba ujye wagaza ku mpande y’amaso gahoro gahoro kuko nabyo bituma udakomeza kubangamirwa. Ni byiza kandi kubuza abana bakiri batoya gukuba amaso, tubasobanurira ko ari bibi kuko byakwangiza amaso yabo bikazabaviramo kutabona.

Src: https://passeportsante.net

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button