Hari abagore cyangwa abakobwa bagira akamenyero ko kurara bambaye isutiye ngo kugira ngo ifate amabere, nyamara ntabwo ari byiza kuko bibangamira imikorere y’umubiri wabo bikaba byanagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Impuguke zivuga ko Iyo uryamye igituza cyawe gifungiranye, bitambamira ugutembera kw’amaraso, ukuyungururwa kwayo ndetse n’ikurwamo ry’imyanda. Ikindi kandi, kuba wambaye isutiye bituma ubushyuhe buba bwinshi mu mabere nabyo bikagira ingaruka mbi ku gutembera kw’amaraso mu mubiri wawe.
Kugira ngo ya matembabuzi yo mu maraso agende neza, (aba agenewe gukusanya imyanda na za mikorobi biba byavuye mu ruhu kugira ngo bisohoke) ni byiza ko uryama igituza cyawe kibereye aho, mbese kitabangamiwe na gato. Iyo amabere afungiye mu isutiye amasaha 24 kuri 24 ntahumeka ku buryo buhagije.
Kwambara isutiye ku manywa na nijoro kandi bigira ingaruka ku ruhu harimo gufuruta ndetse n’uburyaryate.
Src: https://www.dim.fr