Kuryama nijoro ni umwanya mwiza wo kuruhuka, kuko amanywa yose umuntu aba yiriwe akoresha ingingo zigize umubiri. Ku muntu ukunda kurara yambaye, ni byiza guhitamo umwambaro wo kurarana utamubuza gusinzira neza.
Mu guhitamo imyambaro yo kurarana, biba byiza iyo wambaye imyenda ikoze mu ipamba (coton) cyangwa se mu gitambaro cyorohereye (soie). Ushobora kwambara ishati ndende yabugenewe yo kurarana, y’amaboko maremare cyangwa magufi, cyangwa se ikanzu ku bagore, icy’ingenzi ni uko uba wumva iguhaye amahoro.
Ni ngombwa guhitamo imyenda itagufashe kandi nanone atari binini cyane. Iyo ari ahantu hakonja, wakwambara n’ipantalo yabugenewe (pyjama) kugira ngo utarara ukonje.
Nijoro umuntu ashobora guhindura uburyo aryamemo inshuro ziri hagati ya 30 na 60. Bisaba rero ko ugomba kuba wambaye imyenda itabangamira ubwo buryo wihindukizamo.