Abantu batari bake usanga baba batifuza kugaragaza ko bashaje kabone n’ubwo baba bageze mu za bukuru. Kugira ngo ugire uruhu rwiza rero ugomba gufata indyo ifite intungamubiri zituma uruhu rwawe runoga.
Nk’uko byavuzwe na Dr Marie-Pierre Hill-Sylvestre; inzobere mu kuvura indwara z’uruhu, “uruhu rukeneye imirire ishyitse ndetse n’imibereho myiza”.
Ni ngombwa guhitamo ibiryo bikungahaye kuri vitamin hamwe n’imyunyungugu irwanya ibihumanya, ukita cyane ku binyamavuta kandi ukirinda ibifite isukari y’ikirenga kugira ngo uhangane n’ikibazo cy’ubusaza. Gutohagira k’uruhu biterwa n’ibyo tunywa. Ni byiza kunywa byibura litiro imwe kugeza kuri litiro imwe n’igice ku munsi, kunywa “thé vert” cyangwa “thé noir” kubera ko bikungahaye ku bisohora imyanda mu mubiri.
Nta bushakashatsi bwigeze bugaragaza imirire idasanzwe yabasha guhashya iminkanyari, ariko uko umuntu agenda akura, uruhu rugenda ruhura n’ibirwangiza nko kwiyanika ku zuba, kunywa itabi ndetse n’ikirere ubwacyo bituma uturemangingo tw’uruhu dusaza.