Ubuzima

Dore uko waganiriza umuntu uri ku kiriyo

Mukamusoni Fulgencie, May 30, 2023

Hari ubwo ushaka kwifatanya mu kababaro n’uwabuze uwe, ariko ukabura uburyo ubimubwiramo haba mu nyandiko cyangwa se mu biganiro bisanzwe.

Mu bihe nk’ibi ngibi, icy’ingenzi ni ukugaragariza uri mu gahinda ko uhari, ko niba hari inkunga yaba akeneye muri ibyo bihe ko uri kumwe na we kandi witeguye kumufasha. Hari amwe mu magambo ushobora gukoresha ubwira umuntu uri ku kiriyo:

Komera: ubu ni uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo kwerekana ko umufitiye impuhwe. Ibi bishobora kwereka uwo ubibwiye ko umwitayeho.

Turi kumwe: kumenyesha umuntu wapfushije ko uzi uburemere bw’akababaro afite bishobora kumufasha kutigunga ngo yumve ko ari wenyine.

Ntibyoroshye na gato: kumva ububabare n’intimba by’umuntu wabuze uwe bishobora kumuhumuriza cyane. Akenshi iyo umuntu  yapfushije umuntu aba yumva yigunze muri we. Iyo umweretse ko wumva uburemere bw’akababaro ke yumva ko atari wenyine.

Ndagukunda: Niba ari umuntu wawe wa hafi, kumubwira ko umukunda byarushaho kugira imbaraga. Burya icyunamo gisigira umuntu ubwigunge. Kumwibutsa ko umukunda kandi ko uhari ku bwe bishobora nabyo kumwereka ko atari wenyine.

Hari uburyo wafata mu mugongo uwabuze uwe

Ni byiza gukoresha imvugo z’akababaro mu gihe ushaka kwereka umuntu cyangwa umuryango babuze ababo, ubereka ko uhari kugira ngo ubashyigikire.

https://www.obseques-infos.com

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button