Ibindi

Dore uko wahitamo amavuta yo kwisiga

Mukamusoni Fulgencie, June 13, 2023

Akenshi usanga abagore n’abakobwa bagira ikibazo cyo guhitamo amavuta aberanye n’uruhu rwabo, ndetse ugasanga bapfa gufata ayo babonye bigatuma uruhu rwabo rwangirika.

Ni byiza kumenya guhitamo amavuta ataguteza ibibazo. Ubundi byakabaye byiza igihe ugiye kugura amavuta yo kwisiga, ko wakwita kuri ibi bikurikira:

Kumenya ubwoko bw’uruhu rwawe: Hariho amavuta yagenewe uruhu rwumagaye, hari ayagenewe uruhu rufite ibinure akenshi usanga umuntu urufite ahora ayaga mu maso, hari n’ayagenewe uruhu rusanzwe (rutumagaye kandi rutayaga). Ubundi uruhu rwumagaye rwagenewe amavuta yo kwisiga akozwe mu bintu bikungahaye ku mavuta kandi afashe (crème) kugira ngo yuhire uruhu rworohe. Uruhu rw’amavuta cyangwa ruyaga rwagenewe amavuta y’amazi (lotion) ni ukuvuga adafashe cyane. Abantu bafite uruhu rusanzwe bo (rutumagaye, rutanayaga) bashobora kwisiga amavuta yose ashoboka.

Ni byiza guhitamo amavuta aberanye n’uruhu rwawe

Kurinda uruhu kwangizwa n’izuba: Nubwo uruhu rw’abirabura rwifitemo ubwirinzi ku mirasire y’izuba, ntabwo bivuze ko wakwiyicisha izuba kuko ryagutera kuzana amabara ku mubiri. Ugomba guhitamo amavuta yo kwisiga arimo SPF 15 irinda uruhu kwangizwa n’izuba ku buryo burambye.

Igihe wumva utabasha kumenya kwihitiramo amavuta aberanye n’uruhu rwawe, byaba byiza ugiye kuyagurira muri “pharmacie” bakaguhitiramo cyangwa se ukagana muganga w’uruhu akagufasha. Umuntu agomba kwisiga amavuta kubera ko afite umumaro wo kugaburira uruhu rukoroha bigatuma yumva atekanye.

https://www.etnik-cosmetics.com

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button