Abana

Nubibona uzamenye ko umwana wawe anywa ibiyobyabwenge

Mukamusoni Fulgencie, June 15, 2023

Mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, urubyiruko rumwe rutangira kunywa inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibindi. Ni byiza kumenya hakiri kare niba umwana wawe yaratangiye kugendera muri izo nzira.

Nubwo nta bimenyetso bifatika bipfa kugaragaza ko umwana wawe akoresha ibiyobyabwenge, ariko hari imyitwarire idasanzwe ishobora kukumenyesha ko abikoresha. Aha twavuga:

Guceceka cyane: birasanzwe ko guceceka ari ibya benshi mu bangavu n’ingimbi, ariko uzasanga asigaye agira n’uburakari, kwiheba, guhangayika cyangwa ukabona asigaye akwanga .

Gusinzira cyane: uzasanga asigaye agira ibitotsi cyane ku buryo nta gahunda y’ibitotsi akigira, kuko bihindagurika.

Gutsindwa mu ishuri: igihe umwana afata ibiyobyabwenge usanga atakitaye kubyo kwiga, bityo agatangira no gutsindwa.

Kureka inshuti ze zisanzwe agashaka izindi nshya: ubusanzwe ubucuti ni ikintu ingimbi cyangwa umwangavu baha umwanya wa mbere kandi bakazereka ababyeyi. Uzasanga rero umwana wawe atakikoza inshuti ze usanzwe uzi kandi ubone atanashaka ko umenya inshuti nshyashya asigaye afite.

Gukoresha amafaranga ku buryo budasanzwe: Uzasanga agusaba amafaranga menshi kandi ntanashake kugusobanurira icyo ayakoresha. Rimwe na rimwe uzajya ubura ibintu by’agaciro mu rugo. Uzahite wibaza ko hari ikintu kidasanzwe.

Ibiyobyabwenge ni ikintu icyo aricyo cyose gihindura uburyo wumva utekereza ndetse n’imyitwarire yawe. Ingaruka zo kubikoresha na zo ziratandukanye bitewe n’umuntu ku giti cye, uburyo abikoresha ndetse n’ingano y’ibyo afata.

https://assurance.carrefour.fr

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button