inkuru

Rudasumbwa wanjye (Igice cya 2)

Mukamusoni Fulgencie, June 30, 2023

NYAMWIZA yageze iwabo asanga se baramaze kumushyingura nuko asaba ko bajya kumwereka aho imva ye iri kugira ngo amusezereho. Bamujyanye mu irimbi aho Se ashyinguye, akajya arira yivugisha :

  • Papa, uragiye koko ntakweretse ko ndi umuhanga ? N’ukuntu nabiharaniye sindyame ngo ntazakubabaza ? Ubu se ishuri ndireke ? Kwiga se hari icyo bikimariye ? Igendere mubyeyi sinzakwibagirwa. Ariko disi byakujemo kare, ubwo wajyaga kuntangiza nabonaga imyifatire yawe yarasaga nko kunsezeraho.

Yamaze umwanya utari muto aho ngaho arira, nyuma asaba musaza we wari wamuherekeje kumusubiza mu rugo.

Abandi barangije ibizami NYAMWIZA we ajya ku ishuri kubikora wenyine ariko ntibyamubujije gutsinda no kuba uwa mbere kuko yari yarabyiteguye bihagije mbere y’uko bitangira.

Bamuhaye indangamanota ye, yongeye kurira, nuko araterura ati : « Urabona ngo ndaba uwa mbere papa atakiriho ngo musanganize iyi nkuru nziza ? Ubu mba ngiye gutangira kwiga imodoka. Nako iragahera yishe data » !

Nyuma yo kuvuga ayo amagambo yahise afata n’ingamba.

  • Nyuma y’ibyago ubuzima burakomeza. Ngiye kwiyibagiza ibyambayeho nige nshyizeho umwete, nzagire icyo nimarira ndetse n’umuryango wanjye. Ubu se Maâma yazabaho ate ko ari Papa waduhahiraga ?

Yahise yihanagura mu maso neza neza ariyumanganya ku buryo nta wamenya ibyabaye, nuko ajya mu Kiliziya aho basengeraga, ahamara umwanya munini asenga arangije atega imodoka arataha.

Yatungutse mu marembo abonye ukuntu nyina na bene nyina bicaye bigunze arababara niko kubabwira :

  • Ko mwigunze mama ? Nimuhumure, Imana ishobora byose izaturinda kandi tuzabaho. Ubuse ko mubona nabaye uwa mbere, murabona ntazabakiza ? Rwose mfite icyizere ko nzakira nimuhumure.

Bumvise ayo magambo, bareba n’ukuntu yahindutse mushya kandi yari indembe kubarenza, bahise bahagurukira rimwe baramuhobera, barishima nabo batangira kwishyiramo akanyabugabo.

Muri icyo kiruhuko, yafashije nyina guhinga ku buryo yasubiye ku ishuri bararangije ahagombaga guhingwa hose. Nubwo bwose atari abimenyereye, yihaye gahunda yo kubikora kuko yabonaga ntayindi mibereho baagira. Ntabwo bari kuzakomeza kubona amafaranga yo guhaha nk’uko bari baramenyereye.

NYAMWIZA yavuye mu biruhuko asubira ku ishuri, abanyeshuri bagenzi be bakamwihanganisha nawe akarushaho kumva akomeye. Yakomeje kwiga neza uko yabyiyemeje, ndetse akarushaho no gusenga kuko yanavukaga mu muryango w’abakirisitu.

Mu gihe yari ageze mu mwaka wa gatatu, ubushobozi bwo kwiga bwatangiye gukendera kubera kubura amafaranga y’ishuri. Yatangiye guhangayika no kutiga neza kuko bamusohoraga buri munsi ngo ntabwo yatanze amafaranga y’ishuri. Yatangiye kubona ko inzozi ze ahari zitagishobotse, akajya asenga cyane asaba Imana ngo imufashe, ariko yabasha kwinjira mu ishuri ntawe umusohoye, agakurikira cyane ntihagire ikimucika.

Hagati aho, se wabo witwa KAMUHANDA yakurikiranye iby’impanuka ya mukuru we, amafaranga arayabona ariko ntiyabahaye n’urutoboye. Ahubwo yabashyizeho iterabwoba ko nihagira uvumvura ngo azamwereka.

Rimwe NYAMWIZA yari mu modoka ataha bamwirukaniye amafaranga y’ishuri, maze agenda yifashe ku itama mbese ubona ko ari kure, hanyuma umusore bari bicaranye aramubaza :

  • Ko mbona witangiriye itama ni ibiki wa mwana we ? Eh ? Ko ukiri muto rwose wabitewe ni iki ?

Yabaye nk’ushigutse, ahita akura ikiganza ku itama araseka nuko aramusubiza :

  • Nabonye mbikoze sinzi uko byaje.
  • Nyamara ushobora kuba ufite ikibazo umpishe ?
  • Ntacyo da!
  • Urajya he se ubundi ko mbona wambaye imyenda y’ishuri?
  • Ndatashye iwacu.
  • Hanyuma se amasomo?
  • Mbese, urabona, ntabwo nemerewe kwinjira mu ishuri.
  • Ubwo kandi wasanga bakwirukanye kubera uburara dore ko abana b’ubu mutagishobotse?
  • Oya ntabwo ndi ikirara. Ahubwo banyirukaniye amafaranga y’ishuri.
  • Yooo ! Mbese ni uko byagenze ? Ubu se urateganya gusubira ku ishuri ryari ?
  • Simbizi kuko ntaho nteganya kuyakura.
  • None se aho wayakuraga byagenze bite?

Amarira ahita ashoka ku matama ya NYAMWIZA, nuko asubiza afite ikiniga ikiniga:

  • None se ko papa wayampaga atakiriho kandi nkaba nta wundi muntu ngira wayampa?

Uwo musore yaramwitegereje n’agahinda kenshi, nuko aramubwira:

  • Yooo! Ihangane. Mbese witwa nde?
  • Nitwa NYAMWIZA Rebeka.
  • Njye nitwa MPANO. Iwanyu ni he se ?
  • Ni ahitwa i Musha.
  • Ariko ko ndeba hari umuntu musa, yaba yari we so? So yitwaga nde sha?
  • Yitwaga HABIMANA Aniseti.

NYAMWIZA akibivuga, uwo musore yahise amera nk’uwikanze niko guhita amubwira afite intimba:

  • Yooo! Aniseti wari umushoferi ndamuzi. Burya yari so ?
  • Komera sha, ihangane. Aniseti rero, yigeze kuba umushoferi wanjye. Yari imfura cyane.
  • Ubu se wiga hehe ?
  • Niga i Save hariya mu Kigo cy’Abafurere.
  • Aaah ! Ndahabona.

MPANO yahise aceceka, akajya anyuzamo akitegereza uwo mwana w’umukobwa ukabona ko na we amarira amuzenze mu maso, amara akanya atavuga, NYAMWIZA na we yashobewe.

Bageze i Kigali bava mu modoka, MPANO abaza NYAMWIZA umubare w’amafaranga y’ishuri yagombaga kwishyura, arayamubwira, nuko amwereka aho amutegerereza ngo hari aho agiye araje.

NYAMWIZA yasigaye afite ibibazo byinshi mu mutima we. Yibazaga ukuntu ahagaze ku muhanda ategereje umusore atazi, yatekereza ko ashobora no kumugirira nabi akumva ubwoba buramutashye. Umutima umwe waramubwira ngo yigendere, undi ukamubwira ngo namutegereze abanze arebe uko biri bugende. Ntabwo yari yamenye yuko MPANO yagiye kuri banki kumushakira amafaranga y’ishuri. Yari umusore w’imico myiza, wiyubaha kandi w’umukire.

Mu gihe yari akibunza imitima, yumva umuntu amuturutse inyuma yihuta, ahindukira agira ngo arebe uwo ari we afite ubwoba bwinshi. Yari MPANO uje afite igipfunyika mu ntoki nuko ahita amubwira :

  • Nagutindiye none warambiwe ?
  • Ntabwo ari cyane.
  • Wihangane dore nakuziritse ku muhanda.
  • Nta kibazo.

NYAMWIZA yihagazeho amubwira ko atamutindiye, kandi nyamara yari yabuze uko yifata dore ko yagiraga n’isoni kubi. MPANO rero yongeye kumuganiriza anamusobanurira aho yari agiye.

  • Umva rero, numvise ufite ikibazo gikomeye, kandi papa wawe twarabanye. Yambereye umukozi mwiza, twatandukanyijwe n’uko ikamyo yanjye yatwaraga naje kuyigurisha.
  • Mbese niko byagenze ?
  • Buriya rero, nari nkubwiye ngo ube uhagaze hano untegereze kuko nari ngiye gushaka amafaranga ngo ngufashe usubire ku ishuri.
  • Mana wee ! Ubuse koko nzayakwishyura nyakuye hehe ?
  • Humura ntabwo ari umwenda ungiyemo. Mbikoze mbikuye ku mutima. Papa wawe twabanye neza.
  • Urakoze cyane ni ukuri Imana izaguhe umugisha.
  • Nizeye ko ibihumbi magana ane bizakurihira umwaka wose.
  • Yeweee ! Ayo ni menshi. Yose hamwe twishyura ibihumbi magana atatu gusa.

MPANO yaramwitegereje aramwenyura, nuko ahita amubwira :

  • Ntakibazo, genda wishyure umwaka wose, asigaye uyabike ujye uyifashisha.
  • Yego murakoze cyane. Ariko se ko ari menshi nzayamaza iki koko? Ibihumbi ijana byose?
  • Ntakibazo, ayo utazakoresha uri ku ishuri uzayakoreshe uri mu biruhuko.
  • Murakoze cyane.
  •  Uramenye ntuziyandarike ! Ntihazagire abagushuka ngo baguteshe amashuri yawe.
  • Yego.

Yamubwiye ko agomba guhita ajya kwishyura amafaranga y’ishuri, amuha n’itike ngo nava kwishyura ahite atega asubire ku ishuri atazatsindwa. Yamusezeyeho, nuko amusezeranya ko azamusura ku ishuri akareba ko yiga neza.

….Biracyakomeza…

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button