Umugati ni kimwe mu biribwa bya buri munsi biboneka ku buryo bworoshye, kandi ukaba ukunze kuribwa na benshi. Ariko nubwo abenshi bawukunda, hari ubwo rimwe na rimwe utabamerera neza kimwe.
Hari inzobere mu by’ubuvuzi zavuze ko kurya umugati kenshi hari abo bishobora gutera ingaruka zikomeye ku buzima. Zimwe muri izo ngaruka nk’uko ikinyamakuru mariefrance.fr kibitangaza, harimo kongera ibyago byo kurwara diyabete kimwe no kongera ibiro mu buryo budafite gahunda.
Uretse ibi bivuzwe haruguru kandi, hari n’urutonde rwa bimwe mu bibazo biterwa no kurya umugati:
- Kwiyongera kw’ibiro
- Kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso
- Kuribwa mu nda bikabije
- Gufuruta
Ibi bimenyetso uramutse ubyibonyeho wakwihutira kujya kwa muganga kugira ngo bakurebere niba byaba bifitanye isano no kurya umugati kenshi cyagwa se niba hari ikindi kibazo waba ufite kibitera. Uku kuribwa mu nda biterwa n’imyivumbagatanyo iba yabayeho mu gihe cy’igogorwa bitewe na“gluten” iba mu mugati,.
Abahanga mu by’imirire bo bavuga ko umuntu yakagombye kurya nibura udupande 2 tw’umugati ku munsi, cyangwa se byibura ntarenze 100g ku munsi, ni ukuvuga udupande 4 twa 25g.