Ubuzima

Impamvu itera imfu zo muri piscine

Mukamusoni Fulgencie, August 18, 2023

Hakunze kumvikana imfu za hato na hato z’abantu baguye muri “piscine” ahantu hatandukanye, bigatuma umuntu yakwibaza impamvu ibitera.

Kurohama ni imwe mu mpamvu ikomeye ituma abantu bapfira muri “piscine” cyane cyane abana. Amakuru dukesha ikinyamakuru Guide-piscine avuga ko iyi mpanuka ituma habaho ukuzura kw’amazi mu myanya y’ubuhumekero. Igihe amazi yuzuye mu bihaha, ntabwo guhumeka biba bigishoboka. Uko kudahumeka rero bituma nta “oxygène” umuntu abona bikavamo guhagarara k’umutima ndetse n’o gupfa.

Nubwo waba wasomye amazi makeya ushobora kurohama. Iyo umuntu amaze gusoma amazi, agira ubwoba noneho akagerageza gushaka koga ngo ave mu mazi noneho akaza kunanirwa. Kubera n’ubwoba aba afite bituma atakaza ubwenge maze umutima na wo ugahagarara. Ibi bituma umuntu arohama ku buryo bworoshye kandi mu kanya gato cyane.

Uburyo wafasha umuntu warohamye

Ni byiza gufasha umuntu warohamye kuva mu mazi

Ukibona ko hari umuntu warohamye, ugomba kwihutira kumufasha. Iyo umuntu akimara kurohama akaba akiri hejuru y’amazi, haba hari amahirwe menshi ko yabaho. Ugomba kwihutira guhamagara serivisi z’ubutabazi ndetse n’abashinzwe iyo “piscine” bari hafi aho. Ukurikizaho kwihutira kumuvana mu mazi ugakora ibi bikurikira:

Niba akiri muzima: muhanagure neza yumuke nurangiza umufubike, umufate umuryamishe asa n’uwicaye (position mi-assise mi-couchée) kugira ngo aruhuke kandi ahumeke byimbitse.

ubu nibwo buryo bwiza wicaza uwari warohamye igihe akiri muzima

Niba yataye ubwenge: umuryamisha hasi aryamiye urubavu (position latérale de sécurité). Mbere yo kumukanda mu gatuza, ubanza gusa n’umukanda mu mugongo kugira ngo amazi asohoke.

Igihe uwari warohamye akuwe mu mazi yataye ubwenge, umuryamisha gutya ukamuha ubutabazi bw’ibanze

Igihe umaze gukora ubu butabazi bw’ibanze, hakurikiraho kwihutira kugeza umurwayi kwa muganga.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (OMS) yakozwe mu mwaka wa 2015 yagaragaje ko kurohama ari imwe mu mpavu zibanze zitera imfu nyinshi z’abana ndetse n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25, iki kibazo kikaba cyigaragara mu mpande zose z’isi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button