Ubusanzwe umusarani ugira ibara risa n’igitaka. Hari igihe umuntu mukuru cyangwa umwana yituma (umusarani) ukabona bije bifite ibara ry’umukara, ukaba wakwibaza impamvu cyangwa se bikanagutera ubwoba.
Inkuru dukesha “passeportsante” ivuga ko kwituma ibisa n’umukara bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umuntu afite ikibazo mu gifu. Bishobora guterwa n’ukuva kw’amaraso mu gifu (hémorragie digestif), ibiribwa bimwe na bimwe uba wariye cyangwa se bigaterwa n’imiti uba wafashe. Ukuva kw’amaraso mu gifu biterwa ahanini no kuba umuntu afitemo ibisebe (urcères), kuba yagize “choc”, gukomereka mu maraka, ndetse n’ibirungurira.
Ku mwana ukivuka, ibyo yituma bwa mbere (méconium) biba bisa n’umukara, ndetse ukaba wagira ngo ni mazutu, ariko ibi ni ibintu bisanzwe. Nk’uko tubikesha “dictionnaire-academie.fr”, “meconium” ni ibintu biba biri mu mara y’umwana igihe aba ari mu nda ya nyina, ahanini igizwe n’amazi, ingirabuzimafatizo, amaraso n’amatembabuzi yo mu mara.
Mu gihe ubonye witumye ibisa n’umukara kandi ukagira ibi bimenyetso bikurikira uzamenye ko ugomba kwihutira kujya kwa muganga:
- Kubabara mu nda ahagana haruguru;
- Kuribwa umutwe;
- Umunaniro;
- Isereri;
- Gutakaza ibiro.
Nk’uko tubikesha “allodocteurs.fr”, ibara, impumuro ndetse n’imiterere y’umusarari w’umuntu bigaragaza uko ubuzima bwe buhagaze, akaba ari nayo mpamvu kuva kera umusarani ari ikintu kifashishwa cyane n’abaganga mu gusuzuma indwara. Kwituma bifasha umubiri gusohora imyanda ikomeye iba yatewe n’igogorwa ry’ibyo umuntu yariye. 75% by’ibigize umusarani ni amazi naho 25% ni ibintu bikomeye.