inkuru

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 11)

By Mukamusoni Fulgencie, September 1, 2023

Mu gutaha, MPANO yagiye yishimye cyane.  NYAMWIZA we reka sinakubwira! Yatekerezaga ukuntu MULINDA atazongera kumutesha umutwe kubera ko yari amaze kwemerera MPANO urukundo rw’ubuzima bwe bwose . Ariko yarishimye weee! Burya koko gukunda ugukunda ntako bisa! Kuri NYAMWIZA, gutangira igihembwe cya gatatu byaratinze rwose ngo noneho ajye ku ishuri nta guhangayika, yigendere mu modoka y’umukunzi we biganirira. Mbega uburyohe!

MPANO yagiye atwaye imodoka yiyumvira, yumva akaririmbo keza kitwa “Gikundiro”, bigatuma yumva akiri kumwe n’umukunzi we wamutwaye roho. Ariko nubwo umutima we wari uri kuri NYAMWIZA, yagendaga yitonze akurikira neza amatgeko y‘umuhanda yagendagamo, kugira ngo atongera gukora impanuka nk’ubushize.

NYAMWIZA yageze mu rugo yiruka cyane afite ubwoba ko nyina yaba yamurakariye kubera ko yasaga n’uwatinze gutaha. Akigera mu rugo, uko yakabikenze yasanze nyina yabishe.

  • Niko muko, ubu koko wari ukiri mu isoko, cyangwa utangiye kwadukana imico mibi y’uburara?
  • Mama!
  • Mama mama ibiki? Igihe wagendeye koko ukaba uje ijoro riguye wari he? Kandi wa mukobwa we ndareba ngasanga ibyo uba umbwira byose ari ukunjijisha?
  • Nkujijisha gute koko mama?
  • Umbeshya ngo byagenze gute na gute kandi uba wibereye muri gahunda zawe ntazi? Yewe, wasanga n’ayo mashuri utayiga.
  • Ariko mama, mbabarira natinzeho gatoya, ariko ntabwo nari ndi mu bindi nk’uko wabiketse.
  • None wari e?
  • Nageze hafi y’isoko mpura na MPANO.

Nyina wa NYAMWIZA yamaze kumva ko yahuye na MPANO noneho aracururuka, amubaza neza niba ari we yabonye koko. Yamubwiye byose noneho nyina amusaba imbabazi ko yamukekeye ubusa. Yahise ajya mu gikoniatangira guteka vubavuba kugira ngo batarara ijoro bategereje ibiryo.

Iryo joro NYAMWIZA yaraye adasinziriye. Yibukaga amagambo meza MPANO yamubwiye agakeka ko ahari arimo kurota. Ntabwo yiyumvishaga ukuntu umusore mwiza, w’umukire nka MPANO yatinyutse gutwarwa umutima n’umwana w’umukobwa w’umukene nka we. Ariko koko urukundo ni impumyi! Ibyo byose yarabyibazaga ariko nyine akanicinya icyara. Mbese noneho yari kuzabyitwaramo ate, umunsi yongeye guhura na MULINDA?

  • Apuu! Nagende. Azaba se ankangisha iki kandi? Rudasumbwa wanjye arahari. Nzamubwira ko mfite undi. Ahubwo umunsi nzamenya ko ndi buhure na we, nzahita nshyiramo iyi mpeta MPANO yanyambitse. Natangira kumbaza ya mateshwa ye, nzahita nyimwereka, nanamubwire ko byarangiye mfite umukunzi. Ikindi kandi, ningera ku ishuri nzihutira kwishyuza amafaranga ye nzajye mba nyicaranye, kugira ngo icyo gihe niduhura nzahite nyamuha, maze nanjye nzarebe ko azangarukaho. Ariko MPANO ni umusore mwiza weee! Impano yanjye niherewe n’Umurenyi!

NYAMWIZA yivugishaga aya magambo aryamye, yabuze ibitotsi ariko kandi ntacyo byari bimubwiye. Kuva MPANO yamusaba urukundo na we akarumwemerera, yumvize kuri we ari iherezo ry’umutwaro w’ibibazo yari afite. Yari yishimye bitavugwa rwose.

MPANO na we akigera mu rugo iwe, yahise ajya koga ubundi ajya mu buriri atanariye. Gusa na we yari yishimye cyane. Nk’uko byagendekeye NYAMWIZA, na we yabuze ibitotsi. Yakomeje kwitekerereza ibihe byiza yagize nubwo byamaze akanya gato, akajya yigaragura mu buriri, akabyuka akicara, agafata telefoni ngo amuhamagare maze akibuka ko ntayo NYAMWIZA agira. Mbega ngo ariseka! Yibutse ko yatekereje kuyimugurira akisubiraho, kubera ko yabaga yanga ko izajya imurangaza ntakurikire amasomo ye neza. Ikindi kandi, ntabwo igihe cyo kumubwira ko amukunda cyari cyakagera kuko ari bwo yari kujya akenera kumuhamagara bakaganira.

Mu byatumye atekereza kubwira NYAMWIZA ko amukunda, icya mbere n’uko yakoze impanuka, akajya kwivuriza hanze ikubagahu, bigatuma basa n’aho batandukanye nta n’umwe ubasha kumenya amakuru y’undi. Byatumye akomeza kwicuza akeka ko yabaye ikigwari. Gutekereza ko yasize atamubwiye ko amukunda, byamuteraga kumererwa nabi cyane ubwo yabaga abitekerejeho aryamye mu bitaro. Ni nabyo byamuteye imbaraga akiva mu Buhinde, yiyemeza kujya i Musha gushakisha iwabo wa NYAMWIZA. Wagira ngo ni Imana yabahuje rwose! Kugira ngo abe akigera hafi y’iwabo wa NYAMWIZA, ahite amurabukwa mu muhanda? Uwo mwari yari yambaye neza, yisize utuvuta duhumura mbese aho anyuze hose ukumva wamukurikira ngo ukomeze wiyumvire akayaga gahumura neza k’aho anyuze. Ingendo ye nziza niyo yatumye MPANO amumenya akimuturuka imbere. MPANO yakomeje kurwana n’ibyo bitekerezo maze ashiduka ubunyoni butangiye kuririmba.

Kuva NYAMWIZA yakwambikwa impeta y’urukundo na MPANO, yatangiye kwiyumvamo ko ari inkumi, atangira kujya yitwararika mu byo akora byose. Mu mibanire ye n’abandi, yahise atangira kugabanya agakungu mbese ntiyongera kujya agirana gahunda za hato na hato n’urungano rwe. Ubundi mu gihe cy’ibiruhuko wasangaga we na bagenzi be bagira gahunda zo gutembera, bakajya gusurana, bakajyana ahabaye ibirori, mbese bahuriraga muri byinshi. Yatangiye rero kugenda ahindura imico n’imyifatire, mbese aritwararika cyane.

Iyo myitwarire ye idasanzwe rero, yatumye bamwe muri bagenzi be babibona nk’ubwirasi, mbese batangira no kugenda bamuvaho. Bimubwiye iki se? Yari afite icyo yokeje! Ikindi kandi, ku ruhande rwe yiyumvishaga ko yahisemo neza. Nyamara baramurenganyaga. Gahunda yafashe ku myitwarire ye rwose ntabwo yari ikwiye kubabangamira. Birumvikana ntabwo yari akiri uwo gukomeza gukina iby’abana, gusamara no gushidukira ibyo abonye byose, kuko yari asigaye afite umuhozaho ijisho n’umutima.

Umunsi wo gutangira igihembwe cya gatatu gisoza amashuri yisumbuye wegereje, NYAMWIZA yagiye ku muhanda hafi y’iwabo, hakoreraga mubyara we wacuruzaga ibijyanye na telefoni. Uwo mubyara we yari yarananiwe no gukomeza amashuri kubera kwirirwa yiruka inyuma y’abagabo bamuhaga amafaranga, ku buryo byageze nubwo kwiga abireka burundu. Yigeze no gushaka gukora ubukwe nyuma burapfa. Nyuma yaho ubuzima bwaramuruhije cyane kubera ubukene, nuko ubwo aza kugira amahirwe abona udufaranga atangira gucuruza ibijyanye na telefoni. Abantu bashakaga guhamagara ababo, baramusangaga akabibafashamo, hanyuma bakamwishyura.

NYAMWIZA rero yagezeyo nuko amutira telefoni, ahamagara MPANO agira ngo amwibutse itariki yo kuzajya ku ishuri. Mu gihe MPANO yari ataritaba telefoni, NYAMWIZA yagaragaraga nk’ufite ubwoba rwose, ubona ko igitima kirimo kudiha. Mubyara we byari byamuyobeye. Yibazaga ikibazo gikomeye uwo mukobwa yari afite ku buryo byatumaga afashe telefoni asa n’uhinda umushyitsi. Aho amariye kumwitaba, NYAMWIZA yahise asusuruka mu maso rwose, araseka yuzura ibinezaneza.

Baraganiriye biratinda, bigeza n’aho mubyara we amwinuba, nuko amusaba ko yamusubiza telefoni amubwira ko ngo na we yari ayikeneye. Ntiyari azi ko na we ari bumwishyure. NYAMWIZA yahise asezera ku mukunzi we, amubwira ko nyiri telefoni ngo ayikeneye, nuko ahereza mubyara we telefoni ye n’ibiceri yari afite mu ntoki mbese aramwishyura.

Uwo mukobwa yari yakomeje gukurikirana ikiganiro NYAMWIZA yagiranaga n’umukunzi we MPANO kuri iyo telefoni, aza guhishura ko byanze bikunze yaganiraga na fiyansi we.

Ishyari riragatsindwa! NYAMWIZA yamaze kumusubiza telefoni no kumwishyura, aramushimira rwose kuko yari yamufashije, nuko amusezeraho ataha yishimye. Mubyara we yasigaye arakaye cyane, ishyari ryamwishe, nuko ahigira kuzakora uko ashoboye kose akamenya umusore waganirizaga NYAMWIZA ku buryo ataha yishimye bigeze aho. Guhera uwo mwanya, yahise areba nimero ya telefoni NYAMWIZA yari yahamagaye, ahita ayibika muri telefoni ye.  Umutima we wari wabaye nk’uw’inyamaswa pe!

  • Ririya shyano ririmo kurangiza amashuri njyewe byarananiye, n’ubukwe bwanjye bwarapfuye ntacyizere mfite ko nzabona umugabo, none karaza kanyishima hejuru nta soni? Ubu kibwiye yuko nejejwe no kuzabona kankandagira hejuru na za dipolome njyewe mpeze muri icyi cyaro? Reka nzakwereke gusa!

Yahise agambirira kuzashakisha uwo musore ukundana na NYAMWIZA, yasanga ari fiyansi we agakora uko ashoboye kose akica ubukwe.

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button