Ibiribwa

Soya ni igisubizo ku ngaruka za “ménopause”

Mukamusoni Fulgencie, September 8, 2023

Soya ni ikinyamisogwe abantu benshi badakunze kwitaho mu biribwa bategura, nyamara uwamaze gusobanukirwa n’ibyiza byayo ntasiba kuyitegura mu mafunguro.

Abahanga mu by’imirire bavuga ko soya ikungahaye kuri “phytoestrogens” ndetse n’ibikomoka ku bimera bikora nka “œstrogènes” mu mubiri w’umuntu.

Mu kiganiro Dr Romain Filloux; Impuguke mu by’imiti yagiranye na “Jevaismieuxmerci”, yagize ati:

ménopause irangwa no kwivumbagatanya kw’imisemburo bikagira ingaruka ku mubiri no mu bitekerezo. ibindi ni ukubura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina kuri bamwe, kugira ubushyuhe bukabije mu mubiri bigendana no kubira ibyuya bya hato na hato hamwe n’izindi ndwara ziterwa na yo. Soya rero ni umuti mwiza karemano kuri ibyo bibazo byose biterwa na “ménopause”. Abagore nabashishikariza kurya no kunywa ibikomoka kuri soya.”

Si ibyo gusa kandi kuko soya ikungahaye kuri poroteyini umubiri ukeneye ku kigero cyo hejuru, ku buryo uwayiriye atakenera poroteyini zikomoka ku nyamaswa. Soya iroroha mu igogora kandi ikagira amavuta makeya, aribyo bituma  iba nziza kuri buri wese uyiriye.

Byongeye kandi, soya ikungahaye kuri “fibres alimentaires” bigatuma nanone igogorwa rikorwa neza kandi ku buryo buhoraho. Izi “fibres alimentaires” zifasha mu koroshya inzira y’imyanda isohoka mu mara, bikarinda “constipation” kandi bikagabanya ibyago byo kwibasirwa na  kanseri yo mu kibuno.

Iki kinyamisogwe kiganjemo ibirinda umubiri kwangirika, bikarinda indwara zidakira nk’umutima na kanseri ndetse bigatuma umuntu adasaza imburagihe.

Soya ikoreshwa mu buryo butandukanye: Ushobora kuyiteka nk’uko uteka ibishyimbo cyangwa amashaza, ukaba wayivanga n’ibindi biribwa. Ushobora no kuyishesha ukajya ukora isosi yayo. ikindi nuko soya ikorwamo amata.

Soya ivamo amata meza

Uretse biriya byavuzwe haruguru, soya yiganjemo vitamin zo mu bwoko bwa B, imyunyungugu nka fer ndetse na “zinc“. Ibi byose bituma umuntu urya iki kinyamisogwe ahorana ubuzima bwiza. Ni amakuru dukesha “Afriquefemme”.

Soya ni ikinyamisogwe gikomoka muri Aziya ikaba yarabayeho kuva mu binyejana byatambutse. Yakunze gukoreshwa cyane mu biribwa ndetse no mu buvuzi butandukanye kubera ko byagaragaye ko ifite akamaro kanini ku buzima.

Soya yeze ariko ikiri igitonore
Nuko soya iba imeze iyo ikiri mu murima itarera

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button