Abagore

Ingorane zo gutwita ugeze mu za bukuru

MUKAMUSONI Fulgencie, October 12, 2023

Uburumbuke bw’umugore butangira kuva igihe ageze mu bwangavu ni ukuvuga atangiye kujya mu mihango, nibwo aba ashobora kuba yatwita.

Igihe umugore agejeje ku myaka 35, uburumbuke bwe butangira kugabanuka, yagera ku myaka 40 byo bikarushaho. Muri icyo gihe, nibwo ibyago byo gukuramo inda n’ibindi bibazo bijyana no gutwita bigenda birushaho kwiyongera.

Umuyobozi wa Sosiyeti y’Abatariyani ishinzwe ibijyanye no gusama no kubyara; Dr Laura Rienzi mu kiganiro yagiranye na “Le Figaro”, yagiriye inama abagore ko mu gihe bashaka abana atari byiza gutegereza imyaka 35 cyangwa 40, ko ahubwo bagomba kubitegura no kubyinjiramo hakiri kare, bataragera mu gihe cy’ingorane.

Yagize ati: “Mu bijyanye no gusama, ikintu  cy’ingenzi ni imyaka ya nyina w’umwana”.

Akomeza agira ati: “Ntabwo bivuze ko ku myaka 40 umubyeyi atasama, ariko haba hari ibyago byinshi, nko gukuramo inda kwa hato na hato, kugira umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse no kubagwa bitari ngombwa.”

Bimwe mu bibazo byo gutwita mu za bukuru, harimo no gutuma umwana  agira “hypoglycémie”

Urubuga “Le Progres” rwo rutangaza ko gutwita ufite imyaka 40 kujyana hejuru bitera ibyago byo kurwara diyabete ikunda kuza mu gihe umugore atwite. Ibi kandi bishobora gushyira ubuzima bw’ umwana uri mu nda mu kaga, kuko akenshi bimutera kugira “hypoglycémie”.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button