inkuru

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 18)

By Mukamusoni Fulgencie, October 20, 2023

Umuzamu wari utararangiza gufunga amarembo y’ikigo, yarabutswe imodoka ije yiruka cyane ariko ntiyabashije kumenya iyo ari yo, kubera ko bwari bwamaze kwira. Yabaye aretse gufunga, aritegereza nuko abona iramukubita amatara buri kanya. Yaragiye arayegera ngo arebe, abona ni MPANO warimo kumubwira ati: “Mbabarira unkingurire vuba”.

Umuzamu yahise yiruka akingura byihuse MPANO arinjira, nuko umuzamu abona ko hari indi imodoka yindi ije yihuta ikurikiye MPANO, ahita afunga amarembo vubavuba n’ubwoba bwinshi.

Iyo modoka yageze ku marembo ivuza amahoni ngo bakingure, ariko umuzamu ntiyigera afungura amarembo, ahubwo yegera MPANO amubaza uko bimugendekeye. MPANO yahagira cyane, yamubwiye uko byamugendekeye kuva kare yajyanye na NYAMWIZA. Yamuteze amatwi yitonze, nuko amugira inama yo kutava aho ngaho ngo hato bataza kumugirira nabi.

Umuzamu yabajije MPANO impamvu yasohokeye muri iyo hoteli kandi nyamara ari iy’umugabo bigeze kurwanira NYAMWIZA! Akimubwira gutyo, MPANO yabaye nk’uwikanze, nuko abaza uwo muzamu icyabimubwiye. Na we ntiyatindiganyije yahise amubwira ko ibyo byose biba yabarebaga kuko bari bahagaze hafi y’ikigo.

MPANO yaboneyeho umwanya wo kumubaza byinshi ku mubano wa MULINDA na NYAMWIZA, nuko amubwira ko uwo mugabo w’umuhehesi ari we wajyaga aza kwihoma kuri NYAMWIZA ariko akamwangira ndetse akajya anamugendera kure. Igisubizo MPANO yahawe n’umuzamu cyaramunyuze cyane, bituma yumva arushijeho kwizera NYAMWIZA yateganyaga ko azamubera umugore mu gihe kitarambiranye.

Byageze mu gicuku MPANO akirimo kuganira n’umuzamu. Furere Umuyobozi w’icyo kigo NYAMWIZA yigagaho yari afite akamenyero ko kuzenguruka mu kigo nijoro, ngo arebe niba nta kibazo abanyeshuri bagize.

Ubwo yarimo azenguruka, yabonye umuzamu arimo kuganira n’umuntu wari uri mu modoka. Yagize amatsiko yo kumenya iyo modoka iri aho ngaho mu gicuku batabizi, niko kugenda arabegera. Umuzamu yabonye ko Umuyobozi w’Ishuri yazaga abegera niko kubwira MPANO ngo nave mu modoka aze amusuhuze anamubwire ikibazo yagize.

MPANO yumviye umuzamu nuko ava mu modoka, Furere aba amugezeho barasuhuzanya. Yamubajije amakuru ye n’impamvu yabasuye nijoro, nuko MPANO amubwira ko yari yaje gusura NYAMWIZA.

Bakomeje kuganira amubwira byose uko byagenze, nuko Furere ahita anamwibuka kuko yajyaga amubwira ko ari we ufasha NYAMWIZA, ndetse ko yajyaga anamumuha bakavugana kuri telefoni. MPANO akimara kumubwira uko byamugendekeye, yahise amubwira ko yaza bakamucumbikira akazataha bukeye.

Yamaze kujya kwereka MPANO aho aryama, nuko bahita banahamagara abashinzwe umutekano kugira ngo bamutabare dore ko ya modoka yari yamukurikiye ngo yari igihagaze inyuma y’amarembo y’ikigo.

Umuzamu wo kuri iryo shuri yari umuhanga cyane! Yari yanditse ibirango by’iyo modoka kubera ko yari yahengereje mu kenge k’urugi rwo ku marembo arabibona. Ubwo Furere na MPANO bahamagaraga abashinzwe umutekano, bababajije ibirango by’iyo modoka yabateye nuko Furere araza abaza umuzamu arabimubwira.

Mu kanya nk’ako guhumbya, imodoka y’Abapolisi yari ihageze, nuko basanga ya modoka igihari. Bafashe ba basore bari bayirimo babambika amapingu, nuko basaba Furere Umuyobozi w’Ikigo gufungura bakinjira. Kubera ko yari hafi, yahise abwira umuzamu arakingura, nuko abwira na MPANO ko yaza akabwira abo bapolisi uko byamugendekeye.

Abo bagizi ba nabi bakimara kwambikwa amapingu, babategetse kuvanamo indorerwamo z’amaso, ibikote ndetse n’ibigofero bari bambaye. Bari abasore 3 b’ibigango banukaga ibitabi n’inzoga bari bahoze banywa. Hari harimo n’undi wari muto kuri bo, ariko MPANO yatunguwe no kubona ari RUGERO; wa musore wari wamuburiye ngo nagende batamwica.

MPANO akimukubita amaso yaguye mu kantu. Yibajije ukuntu uwamufashije gucika ari kumwe n’abagombaga kumwica. Abapolisi babwiye MPANO kuvuga uko byagenze, nuko RUGERO abasaba ko bamuha ijambo akaba ari we ubivuga byose kuko yari azi uko byatangiye.

Bamuhaye ijambo abanza kwisegura avuga ko mu by’ukuri atari afatanyije n’abo basore mu mugambi wo kugirira MPANO nabi, ko ahubwo shebuja ari we MULINDA yamuhaye igihano cyo kujyana n’abo basore akabereka MPANO uwo ari we kubera ko yari yamusabye kumubwira ko MPANO agiye gutaha bityo bakamufatira muri hoteli, hanyuma ntabikore agatuma abacika.

RUGERO yakomeje gusobanura uko bacuraga umugambi wo kwica MPANO akabumva ariko bo ntibamenye ko yabumvise, ababwira uburyo ari we wamufashije kubatoroka kugeza uwo mwanya.

Abumvaga amagambo ya RUGERO baguye mu kantu, nuko babaza abo basore icyo bashakaga guhora MPANO, bavuga ko ari ikiraka bari bahawe na MULINDA, ko ngo yamutwaye umukobwa mwiza yakundaga. Bongeyeho ko ngo yari bubahembe amafaranga bumvikanye iyo baza kumufata bakamwica.

RUGERO yabaciye mu ijambo avuga ko impamvu yatorokesheje MPANO ngo ari uko yumvaga bagiye kumuziza ubusa kubera ko MULINDA ari umugabo ukuze, ufite umugore n’abana bakuru, ko kandi afite ingeso yo gushuka abana b’abakobwa, akabazana, akabakorera ibya mfura mbi muri iyo hoteli ye.

Abapolisi bamaze kubyumva, bahumurije MPANO, bamubwira ko rwose ntacyo akibaye. Bahise bashyira abo basore uko ari 4 mu modoka barabatwara.

MPANO yaragiye aryama aho Furere yari yamweretse, ariko ntiyasinziriye kubera ibyo yari yanyuzemo. Bwarinze bumukeraho agikanuye amaso, yibaza byinshi. NYAMWIZA we ntiyari yamenye ibyabaye, ariko na we nta mahoro yari afite kubera ko yakomeje kwibaza niba MPANO yaraye ageze i Kigali amahoro.

Bwarakeye mu gitondo, MPANO arabyuka nuko aritunganya ajya kureba Furere Umuyobozi w’ishuri, nuko aramushimira ariko anamusaba ko yavugisha NYAMWIZA akanya gato, akamubwira uko byamugendekeye, akamurema agatima ubundi agataha.

Yarabimwemereye, atumiza NYAMWIZA araza. Akimukubita amaso, NYAMWIZA yahise agwa mu kantu yibaza ukuntu MPANO ari aho ngaho muri icyo gitondo kandi yari yaraye atashye. Yaje yiruka aramuhobera, amubaza igitumye azinduka agaruka kumureba.

MPANO yamubwiye uko byaraye bimugendekeye, NYAMWIZA akajya arira ariko MPANO amusaba kudahangayika kuko MULINDA n’abo bicanyi be bari bamaze gutabwa muri yombi. Iyo nkuru y’uko MULINDA yafunzwe yashimishije NYAMWIZA. Yumvaga ntacyo akibatwaye kuko burya ngo: “Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.”

Bamaranye akanya gato, MPANO amusezeraho, amwifuriza gutegura ibizamini bya Leta neza no kuzabitsinda. Yarongeye aramuhobera, amubwira ko umunsi barangije ibizamini azaza kumutwara. Yahise agenda asezera kuri Furere amushimira cyane, avuyeyo ajya no gusezera kuri wa muzamu, amupfumbatiza amafaranga kuko yari yamufashije cyane, nuko yinjira mu modoka arayatsa aragenda.

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button