Uko bagendaga bameze nk’abibereye mu isi ya bonyine, byageraga aho amagambo akabashirana, hagashira akanya nta we uvugisha undi. MPANO yatunguje NYAMWIZA ikintu gikomeye, atari yarigeze anatekereza mu buzima bwe.
- Sheri, fungura muri kariya kantu urebemo.
- Aka ngaka se?
- Yego.
- Harimo iki?
- Amatsiko yawe nawe? Fungura urebemo hanyuma umbwire.
- Reka mbikore rwose. Mana we!
- Ubonye iki?
- Aka gakarito ko ndeba gasa neza ra? Harimo iki Sheri?
- Gafungure urebe ikirimo.
- Mbega telefoni nziza weee! Ni nziza cyane rwose.
NYAMWIZA akimara kuyitegereza, yahise yongera arayifunga neza, ayisubiza mu gakarito kayo nuko arongera ayibika aho yari ayikuye. MPANO yatangajwe no kubona atayishamadukiye mbese ngo ubone ko ayishaka, niko kumubwira:
- None se ko telefoni uyibitse Sheri?
- None? Urazikoresha ari ebyiri se?
- Nagira ngo nkumenyeshe rero ko iyo telefoni ari iya NYAMWIZA wanjye. Ko mbona se utangiye guta amarira kandi?
- Sheri, urabizi ko iyo nishimye mpita ndira. Naho ubundi, ntacyo nabona nkubwira pe! Ibyo unkorera birandenga. Uri Rudasumbwa wanjye.
- Yooo! Ubu koko ndi inde wo kuba rudasumbwa w’umwari uzira ikizinga nkawe?! Maze ntukarire kandi nariyemeje kuguhoza? Ubu rero, nagira ngo nkumenyeshe ko nifuza kuzajya nguhamagara uko mbishatse, nawe bikaba uko. Uburenganzira bwo gutunga telefoni ubu urabufite kubera ko warangije kwiga. Sibyo se?
- Ni ukuri urakoze cyane. Nanjye najyaga ngukumbura nkabura uko mbigenza.
Bageze hamwe MPANO yakoreye impanuka, nuko arahagarara abwira NYAMWIZA ngo bajye hanze amwereke aho bamuvanye umunsi akora impanuka yatumye ajya kwivuza mu Buhinde. Nyamara NYAMWIZA yaramuhakaniye, amubwira ko rwose adashobora kureba ahantu hamubera urwibutso rubi.
MPANO yabonye ko nakomeza kumuhatiriza ari bwemere akajya kuhareba kubera kumwubaha, ariko nyuma bikaba byaza kumutera ikibazo, amubwira ko yigumira mu modoka bakikomereza. Yahise akora uko ashoboye kose ahindura ikiganiro, atangira kubaza NYAMWIZA icyo yumva ateganya gukora mu gihe cy’ibiruhuko. Na we yamusubije ko icyo azabanza gukora ari ukuryama akaruhuka bihagije, yamara kugarura imbaraga akaba ari bwo yatekereza icyo yazaba akora.
MPANO yamusabye ko yazajya aza kumutwara bagatembera, NYAMWIZA amusubiza ko haba hakiri kare ngo asubize icyo kibazo kuko we yumvaga gikomeye cyane. Bageze i Kigali NYAMWIZA atangira guceceka cyane, ahubwo akajya agenda yitegereza hahandi MPANO yamuhereye amafaranga y’ishuri bwa mbere. Yamaze umwanya ubona ko adahari, MPANO akajya amwitegereza ariko ntabone ko yanamubonye. Byageze aho aramukomanga, maze NYAMWIZA asa n’ukangutse, agira n’isoni.
MPANO yamubajije aho avuye, nuko NYAMWIZA amubwiza ukuri ko yari arabutswe ahantu yigeze guhagarara umwanya utari muto ategereje umusore wari umubwiye ngo nabe ahagaze araje, na we akahahagarara kandi atamuzi, yabona atinze agatangira kugira ubwoba yibaza niba atari buze kumugirira nabi.
Igitangaje nuko MPANO we atabyibukaga, ahubwo yamubazaga n’igishyika kinshi uko byaje kugenda, atangira no kumutonganya amubaza impamvu yategerezaga umuntu atazi byongeye w’umusore! NYAMWIZA yamubajije uko yari kubigenza, amusubiza ko yari kumwihorera akigendera.
Icyo gisubizo cyasekeje NYAMWIZA cyane, MPANO atungurwa no kubona NYAMWIZA asetse kandi nyamara yarakoze amakosa. NYAMWIZA yaramubwiye ati: “Sheri, iyaba wari uzi umuntu nari ntegereje ntabwo wambwira gutyo.” MPANO yahise ashyira imodoka ku ruhande arahagarara, nuko abaza NYAMWIZA uwo muntu yari ategereje, utumye anamuseka bigeze aho.
NYAMWIZA yaramwitegereje maze amubwira ashize amanga ati: “Ibaze iyo nza kwanga gutegereza Rudasumbwa wanjye uyu? Ubwo koko ntabwo wibuka ko ari wowe wambwiye ngo ningutegereze uraje, hanyuma ukaza unzaniye amafaranga y’ishuri”
MPANO akibyumva yarisetse, asa n’ugize isoni, nuko abwira NYAMWIZA ati: “Rukundo rwanjye, ntabwo nzongera kukugiraho ikibazo na kimwe, kuko uri nta makemwa.” Yamaze kumubwira ayo magambo, ahita yibuka ko batigeze bagira n’icyo bashyira mu nda, nuko bahita bagenda bajya kureba aho bafatira icyo kurya no kunywa, dore ko MPANO yari ahazi ari n’iwabo.
Bavuye gufata amafunguro barakomeza berekeza i Burasirazuba kuko NYAMWIZA yagombaga kugera iwabo hakibona nk’uko ari ko kamenyero yari afite. MPANO yari yishimye cyane, uwo munsi wari mwiza mu buzima bwe bitavugwa. Yatekerezaga ko ntawe uzamutwara NYAMWIZA kuko ibihe bikomeye byose yari abivuyemo amahoro.
Bageze i Musha ku mugoroba nuko MPANO ageza NYAMWIZA mu rugo iwabo. Bwari ubwa mbere agiyeyo, ariko yasanze nyina wa NYAMWIZA adahari, ariko hari barumuna be gusa. Yahamaze umwanya muto, nuko abwira NYAMWIZA ko atashye akazagaruka ari ku manywa n’umubyeyi we ahari. Byari byoroshye kuko noneho yari afite telefoni.
Yasezeye kuri barumuna ba NYAMWIZA nuko we aramuherekeza amugeza ku modoka, ariko yabaye nk’uhatinda kuko yabanje kwigisha NYAMWIZA uko azajya akoresha ya telefoni yari yamuhaye. Yabonye ko butangiye kwira, amusezeraho arataha kuko atashakaga ko bwira bakiri kumwe ku gasozi. MPANO yatashye atabishaka, ubona ashaka kwigumanira na NYAMWIZA. NYAMWIZA yamuremye agatima amubwira ko yataha hakiri kare, ahubwo yagera mu rugo akaza kumuterefona bakavugana, bakamarana urukumbuzi.
Nyuma y’amezi makeya, amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yarasohotse. Umuyobozi w’ishuri ry’i Save aho NYAMWIZA yigaga, yaramuhamagaye amubwira ko yatsinze ku manota meza cyane. Iyo nkuru nziza NYAMWIZA yahise ayigeza ku mukunzi we MPANO.
MPANO yahise amusaba ko yatega imodoka akamusanga i Kigali, hanyuma bakaganira uburyo bazakora ibirori byo gutaha impamyabumenyi. NYAMWIZA yibajije igitumye MPANO amusabye gutega imodoka ngo amusange i Kigali ku mugoroba. Yamubwiye ko byaba byiza aje bukeye hakiri kare. MPANO yakomeje kumuhatiriza ngo naze. Mu gihe yari ataragira ikindi amusubiza, murumuna we yaje aho yari ari amubwira ko nyina aramushaka cyane.
NYAMWIZA yabwiye MPANO ko agiye kwitaba umubyeyi we wari umuhamagaye, ubundi bongere kuvugana nyuma. Ariko ntiyumvaga impamvu MPANO amuhaye ikizamini gikomeye kuva bamenyana. Ese iki kizamini cyo NYAMWIZA araza kukivanamo?
Ahubwo nyina wa Nyamwiza aramenye ntazabyivangemo ngo abyice!
Ubwo Mpano se ko atakundaga ko Nyamwiza agenda ijoro ,ibyo bihatse iki?