NYAMWIZA yasize telefoni mu cyumba cye, nuko ajya kumva icyo nyina yamushakiraga. Kubera ko yari yakurikiye ikiganiro NYAMWIZA na MPANO bagiranye, yahise abwira NYAMWIZA ko niba ashaka amahoro atagombaga kujya gusura MPANO muri iryo joro. NYAMWIZA yaguye mu kantu kuko atari azi ko nyina yumvise ibyo yaganiriye n’umukunzi we.
Ariko kubera ko yari yarakuze ari umwana wumvira, yabwiye nyina ko rwose atagoba guhangayika, ko na we atatega imodoka ngo agiye gusura umusore ayo masaha. Nyina byaramushimishije cyane, nuko atangira no kumubwira ko aramutse agiyeyo muri iryo joro, haba hari impamvu nyinshi zatuma arara kwa MPANO yitwaje ko atatuma ataha igicuku.
Nyina yahise amubwira ibyo bari buteke bya nijoro, nuko we aragenda kuko hari inama y’ishyirahamwe yagombaga kujyamo. Agitirimuka aho ngaho, MPANO yongeye guhamagara NYAMWIZA. Wagira ngo yari yamenye ko atakiri kumwe na nyina. NYAMWIZA yabanje kugira ubwoba bwo kwitaba MPANO kuko yumvaga kumuhakanira ko atakije atari bubyakire neza.
Telefoni yarakomeje irasona, NYAMWIZA ntiyayitaba, igeze aho yivanaho, ariko mu kanya MPANO arongera arahamagara noneho NYAMWIZA abura uko abigenza aritaba. MPANO yabanje kumubaza niba yabaye amahoro, nuko NYAMWIZA amubwira ko hari akarimo yari akirimo gufasha nyina. MPANO adatindiganyije, yahise amubaza niba aza kumureba. NYAMWIZA yahise yikuramo ubwoba nuko amubwira ko yatekereje neza gasamga atari byiza ko yaza kumusura muri iryo joro.
MPANO yakomeje kumwinginga amubera ibamba, amubaza impamvu atangiye kumwishisha, maze mu kinyabupfura kinshi, NYAMWIZA amubwira ko kubera ukuntu amukunda cyane kandi akanamwubaha, atagomba kuza kumusura yitwikiriye ijoro kandi ari n’ubwa mbere, ko agomba kuzajyayo yabyiteguye, ari ku manywa atagenda asitara. Icyo gisubizo cyuzuyemo ubwenge MPANO yacyakiriye neza ariko ari ukubura uko agira, amubwira ko yubaha ibyifuzo bye kuva bamenyana.
NYAMWIZA yumvise MPANO acururutse maze arishima cyane, nuko bemeranya ko yagombaga kujya kumureba bukeye mu gitondo kugira ngo azabone uko aza kugaruka hakibona. MPANO yahise amubwiza ukuri ko n’ubundi iyo aza kumwemerera akaza atari bumwemerere gutaha mu ijoro. Yanashimiye NYAMWIZA cyane ko azi kureba kure, aboneraho kumubwira ko ibibazo urubyiruko ruhura nabyo akenshi biterwa no kuba nta we uba yagiriye undi inama, bakisanga baguye mu makosa.
Ku munsi wo gutaha impamyabumenyi, iwabo wa NYAMWIZA hari hasusurutse cyane, hameze neza, ari nabwo NYAMWIZA yagombaga kwereka umubyeyi we uwo yeguriye umutima we. Yari yarimbye bidasanzwe, mbese wabonaga asa n’akarabyo! MPANO yarahageze asanga bamwiteguye neza hamwe n’abandi bantu bakeya b’inkoramutima bari batumiye.
Abantu babonye MPANO aje mu birori bya NYAMWIZA ari umusore w’umukire, wambaye neza, ufite imodoka nziza, afite n’impano ifunze neza mu kantu kameze neza cyane, nuko ukajya ubona bongorerana. MPANO akigera mu marembo, NYAMWIZA yari yamubonye nk’ejo ahita yihuta ajya kumusanganira, amwinjiza mu nzu. Ibirori bitangiye barasohotse bajya hanze aho bari bateye ihema ritatse neza, abakobwa beza n’abasore b’inshuti za NYAMWIZA bari babukereye ngo bamufashe kwakira abashyitsi.
Ibirori byagenze neza cyane, MPANO abimburira abandi kumuha impano yari yamugeneye iherekejwe n’ururabyo rwiza cyane. NYAMWIZA yahise abwira abari aho ngaho ko uwo yari fiyanse we. Ababyeyi bari bahari bahise bavuza impundu, urungano ruvuza akamo nk’uburyo bwo kubyishimira.
Ibirori birangiye, abantu bagiye bikubura bagataha, nuko MPANO we aba aretse gutaha nk’uko NYAMWIZA yari yabimusabye. Yarabanje amushimira nyina kubera uburyo yagiye amufasha mu myigiye ye, akaba yarabikoranye kwiyubaha atigeze abonana abandi basore cyangwa abagabo bose bagiye bagerageza kumufatirana n’ibibazo yabaga afite, bagashaka kumushora mu byo bishakiye. Yahise anamuhishurira ko bateganya kubana mu minsi ya vuba. Umubyeyi we byaramunejeje, biramurenga, nuko agira icyo yemerera MPANO.
- Ni ukuri rwose ndabashyigikiye bana banjye. NYAMWIZA sinamukwima n’ubundi Imana yamuguhaye na mbere y’uko mwebwe mubifatira umwanzuro.
Ayo magambo meza atanga icyizere kidacagase yanejeje MPANO abura uko yifata, abura icyo yabwira uwari ugiye kuzamubera Nyirabukwe. Mu kinyabupfura cyinshi, MPANO yaramubwiye ati: “Murakoze cyane Mubyeyi mwiza!”.
MPANO na we yabwiye nyina wa NYAMWIZA ko yabonye NYAMWIZA ateye ukwe kwa wenyine, ko aho yagenze hose, abo babyirukanye, abo biganye ndetse n’abo bakoranye atigeze abona umukobwa w’imico myiza nk’iya NYAMWIZA. Yaratinyutse abwira uwari kuzamubera Nyirabukwe ko amwemereye ko umunsi yabanye na NYAMWIZA atazamuhemukira, atazamubabaza, kandi ko na we atazigera yicuza icyatumye amuha umukobwa we.
Nyina wa NYAMWIZA yarishimye cyane, abaha umugisha wa kibyeyi nuko bakomeza kuganira ari nako MPANO abwira uwo mubyeyi ko mu minsi ya vuba azajya kumwereka umuryango we, mbese na bo bakamenya umwari wari ugiye kuzababera umukazana mu minsi ya vuba.
Bumaze kugoroba, MPANO yibutse ko ari kwa Nyirabukwe nuko atangira gusezera ngo atahe abareke na bo baruhuke dore ko gutegura uwo munsi byari byabamazemo imbaraga. Yarasezeye ngo atahe, nuko baramuherekeza bamugeza ku modoka, bamusezeraho basubira mu rugo ariko NYAMWIZA we baba basigaranye baganira dore ko iyo bahuraga batabaga bumva batandukana.
Kubera ko NYAMWIZA yari yasize urungano rwe yari yaratumiye, yagombaga gutaha akajya kubaganiriza, abashaka kumusezeraho ngo batahe na bo bakamubona. Yahoberanye n’umukunzi we mu buryo bwo gusezeranaho, nuko baratandukana. Mu nzira MPANO agenda, yaturutse imbere agenda abona umuntu uryamye mu muhanda, abanza kugira ubwoba azi ko yapfuye.
Yagenze gahoro gahoro, aramwegera abona yakomeretse ariko agihumeka. Byarabonekaga ko imodoka yamugonze ikikomereza kandi ntihabonaga bwari bwamaze kwira. Yabanje kugira ubwoba, yibaza icyo ari bukore muri iryo joro wenyine biramuyobera. Yahamagaye ambilansi ubundi asubira inyuma ajya kureba abapolisi yari anyuzeho aho aturutse nuko ajya kubabwira ibyo abonye. Baragarukanye abereka wa muntu, nuko barafatanya bamuvana mu muhanda, ambilansi nayo iba iraje. Abaganga bazanye na ambulansi bamaze kumukorera ubutabazi bw’ibanze, bamuhanagura aho yari yaviriranye nuko MPANO abona ni RUGERO.
Yahise akurikira ambilansi aho imujyanye kwa muganga, nuko amuraraho muri iryo joro buracya. Yirinze kubwira NYAMWIZA uko byamugendekeye ngo atamubuza kwiruhukira kuko yari yamusezeyeho abona ko afite umunaniro. Yaraye mu bitaro arwaje RUGERO, ariko akomeza kumuhamagariza abaganga ngo bamurebe, mbese bamwitaho ku buryo bwose bushoboka.
Mu gitondo wabonaga ko umurwayi ameze neza, ku bw’amahirwe nta n’ubwo yari yagize ikibazo gikomeye cyane, uretse ku kaguru ni ho yari afite igikomere kinini ku buryo yagenderaga ku mbago. Muri icyo gitondo bagiye kucyoza, barahapfuka, bamubwira ko ashobora no kwitahira akajya kugura imiti bari bamwandikiye, ubundi akazajya aza bakacyoza.
Bamaze kumusezerera, nuko MPANO amubaza iwabo, amubwira ko ari i Gisagara, ko yari yaraje gusura umusore bari inshuti wari waramubwiye ko azamurangira akazi. MPANO yibutse uburyo yamukijije amaboko ya MULINDA, nuko amugirira impuhwe, amubwira ko yaza akajya kurwarira iwe, ndetse n’ako kazi akazakamuha amaze gukira. Byabaye nk’inzozi kuri RUGERO! Jya Ugira neza wigendere.
Ineza ntihera uyisanga imbere koko