Ibindi

Amagambo udakwiye kubwira uwo mwashakanye

Mukamusoni Fulgencie, May 29, 2023

Kuganira ni ngombwa cyane, ariko burya mu mibanire hari amagambo byarushaho kuba byiza uyihoreye ntuyabwire uwo mwashakanye kugira ngo udatuma havuka ibibazo cyangwa ukutumvikana.

Ibirego bidafite ishingiro bigabanya amahirwe yo kugirana ibiganiro bya gicuti cyangwa byubaka. Iyo ukoresheje rimwe muri aya magambo ugitangira kuvuga, uba uteye mugenzi wawe kwifunga kandi mubyo uzavuga byose we azumva ibyo ashaka kumva gusa:

Ntacyo umaze: Kirazira kubwira mugenzi wawe ko ntacyo amaze kuko nta muntu n’umwe utagize icyo amaze. Niba umurusha ubushobozi, ushobora gukora ibirenzeho kuko abantu ni magirirane.

Ibi n’ibi wabikoze nabi: igihe ubona mugenzi wawe hari ibyo yakoze ku buryo butakunogeye, aho kugira ngo ubikube na zeru kubera ko hari igihe aba ntako atagize, ariho ubushobozi bwe bugarukiye,  wabimubwira mu mvugo yoroheje uti “ese ko haburaga  gato ngo birusheho kumera neza, nkwereke uko ubutaha uzabigenza?”.

Nakubwiye ko: iyi ni imvugo itari nziza wabwira uwo mwashakanye, kuko igaragaza ikintu cy’itegeko kandi abashakanye bagomba kumvikana kuri buri kimwe no kuzuzanya. Nta muntu ukunda kunengwa cyane cyane iyo bikorwa n’uwo bashakanye, kuko bigaragaza ko ibyo akora byose ntacyo bimaze, ndetse binagaragaza ko uciriritse kuri we, ko ntaho muhuriye.

Ikindi kintu kitari kiza na gato ni ukugereranya uwo mwashakanye n’inshuti yawe ya kera: ibyahise mugomba kubirenza amaso n’umutima mugaha agaciro ibyanyu.

Burya kubwira uwo mwashakanye ngo “sinkwizera” ni bibi cyane. Igihe wumvise mugenzi wawe atarimo kukubwiza ukuri, ushobora kumubwira uti: “wongere utekereze neza kuko ushobora kuba hari iby’ingenzi wibagiwe kumbwira”. Icyo gihe uba umweretse mu kinyabupfura ko wabonye ko hari ibyo agukinze.

Amagambo adahwitse atera umwuka mubi mu bashakanye

Kwirinda gutongana n’uwo muhorana biragorana ariko birashoboka. Icy’ingenzi ni ukwirinda amagambo n’imyitwarire bidahwitse.

https://amelioretasante.com

 

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button