Ubuvugizi

Baracyahezwa kandi na bo bashoboye

Mukamusoni Fulgencie, November 17, 2023

Bamwe mu bafite ubumuga baragaraza ko kuba sosiyeti ikibafata nk’abatagize icyo bashoboye bituma batabasha kwiteza imbere ngo bagire imibereho myiza nk’uko babyifuza.

Bamwe mu bafite ubumuga butandukanye baganiriye na mamedecine.com, bagaragaje ko babangamiwe n’uburyo hari ababafata nk’abatagize icyo bashoboye, bigatuma bimwa amahirwe menshi yatuma babasha kwiteza imbere.

Ufite ubumuga wahawe izina rya Mugabe yagize ati: “Nakoze ikizamini cy’akazi ahantu ndi kumwe na mugenzi wanjye twari duhuje ikibazo, nza ku mwanya wa 9, ariko natunguwe no kubona uwaje ku mwanya wa 12 ari mu kazi, njyewe nabaza uko byagenze bakambwira ngo: “Ese ubundi urabona kariya kazi wari kugashobora?”

Yakomeje agaragaza ko nubwo Leta yagiye ishyira imbaraga mu guha abafite ubumuga uburenganzira nk’ubw’abandi, ariko imbogamizi zigihari bigatuma imibereho yabo ikomeza kuba hasi ugereranyije n’abandi.

Yarakomeje ati: “Nk’ubu iyo habayeho gutanga inguzanyo ku bantu bakoze imishinga ibyara inyungu, umuntu ufite ubumuga akora umushinga we neza, ariko yawujyana aho agomba guterwa inkunga hamwe n’abandi badafite ubumuga, bakamubaza ngo: “Ese uyu mushinga uzawufashwa na nde? Uzishyura gute? Mbese bakaguhata ibibazo bakakumvisha ko ntabyo uzashobora, ubwo rero ugahita ucika intege ukabivamo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB); Dr KANIMBA Donathile, yasobanuye icyo uyu muryango umariye abafite ubumuga bwo kutabona.

Yaragize ati: “Intego y’uyu muryango ni ukuzamura imibereho y’abafite ubumuga bwo kutabona, binyujijwe mu gusubiza mu buzima busanzwe no kubona uburezi kugira ngo tuzashobore kugira uburenganzira buhwanye n’ubw’abandi, no kuba mu buzima buzira ihezwa.

Nyamara Leta y’u Rwanda, mu Itegeko-Nshinga ryayo ryatowe mu mwaka wa 2003 rikavugururwa mu mwaka wa 2015, yashyizeho politiki yo guteza imbere no kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda zose nta guhezwa.

Raporo yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagaragaje ko mu byavuye mu Ibarura rusange rya 5 ry’Abaturage, abafite ubumuga bangana na 391.775. Muri bo abagabo ni 174.949, abagore ni 216.826 ni ukuvuga ko ku ijanisha bose hamwe ari 3.4% by’abanyarwanda bose. Abagabo bari ku gipimo cya 3.1% naho abagore ni 3.6%.

Iyi raporo ikomeza igaragaza ko abakozi bafite ubumuga  bangana 29.3%, mu gihe abadafite ubumuga bangana na 48.5%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button