Ubuzima

Bimwe mu bimenyetso by’uko utanywa amazi ahagije

March 12, 2023

Hari abantu bumva ko kunywa amazi bitabareba, n’igihe bayanyweye ugasanga ntibarengeje ikirahuri kimwe bityo ugasanga abenshi bakunze kugira ikibazo cy’umwuma ndetse bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ibitangazamakuru byagiye bivuga ku kibazo cyo kutanywa amazi ahagije mu buryo bugiye butandukanye. “Lagos Reporters” ivuga ko igihe utanywa amazi ahagije, amaraso yibumba cyane noneho bigatuma atabasha gutembera neza mu mubiri anyuze mu mijyana n’imigarura.

Dore rero bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu atanywa amazi ahagije dukesha urubuga “Healthcare Associates”.

  1. Guhora umuntu afite impumuro mbi mu kanwa
Ukora uko ushoboye kose ugasukura mu kanwa, nyamara ntihabure kuvamo umwuka mubi

Ubusanzwe amazi agira uruhare runini mu ikorwa ry’amacandwe ari na yo akumira  “bactéries” ziba zihishe mu menyo, ku rurimi no mu mashinya. Kutanywa amazi rero, bituma hataboneka amacandwe ahagije bityo “bactéries” ziri  ha handi havuzwe haruguru zikabona uko zororoka ari nabyo bitera kugira impumuro mbi mu kanwa. Rero, igihe ukora ibishoboka byose ugakora isuku mu kanwa ariko ukanga ukagiramo impumuro mbi, birashoboka cyane ko utanywa amazi ahagije.

  1. Umunaniro
Kutanywa amazi ahagije bituma uhorana umunaniro /Photo internet

Kutanywa amazi ahagije bituma umuntu atagira amazi mu mubiri. Ibi rero bitera umunaniro no kubura imbaraga kubera ko umubiri uba ugerageza gukora nta mazi ahagije. Niwumva ufite umunaniro udashira kandi uba wagize umwanya uhagije wo gusinzira, uzamenye ko ugomba kongera ingano y’amazi unywa.

  1. Kurwara bya hato na hato

Ubusanzwe amazi afasha mu gusohora imyanda, uburozi, imyanda yose ndetse na mikorobi biba byitekeye mu mubiri, mu rwego rwo kurwanya indwara na “infections” no kubaka ubudahangarwa bw’umubiri kugira ngo umuntu atarwaragurika. Niba uhora urwaye, ugomba gutangira kujya unywa amazi ahagije kugira ngo uvane iyo myanda mu mubiri wawe kuko ari yo itera ubwo burwayi.

  1. Constipation

Amazi atuma igogora rigenda neza kandi akoroshya inzira yo kwituma. Iyo amazi yabaye make, bituma umubiri ukamura cyane imyanda yo mu igogora, noneho umusarani ugatinda mu mara kubera ko ukomeye cyane. Uko gukomera kwawo bituma habaho “constipation” igihe cyo kwituma.

Igihe ufite bimwe muri ibi bimenyetso ugomba kwihatira kunywa amazi kandi ukihutira kugisha umuganga inama.

Yanditswe na Mukamusoni Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button