Indwara y’umuvuduko cyangwa “hypertension” mu rurimi rw’amahanga ni imwe mu ndwara zitandura iri mu zibasiye abantu muri iki gihe. Hari uburyo bwinshi bwo kuyirwanya twavuga nka siporo, ariko kandi hari na bimwe mu biribwa byakwifashishwa mu kuyirwanya.
Ku byerekeranye n’imirire, icyo wakora ni uguhitamo indyo nziza. Aha si ukuvuga ibiryo twita ko ari bya kijyambere bikungahaye ku mavuta menshi, isukari ndetse n’umunyu mwinshi kuko ibi bitera ubwiyongere bw’ibinure bitari ngombwa mu mitsi, maze bigatuma habaho umuvuduko ukabije w’amaraso.
Mu ifunguro ryawe rya buri munsi ugomba kwibanda ku mbuto n’imboga, uhinduranya ibifite poroteyine zituruka ku matungo no ku bimera. Ugomba kugerageza kandi kugabanya umunyu ahubwo ukibanda ku bifite potasiyumu nk’imbuto, ibitoki, imboga-rwatsi n’amashaza.
Imyitozo ngororamubiri ikozwe ku buryo buhoraho ni kimwe mu bintu byagufasha kurwanya “hypertension” kuko niyo igenga imikorere y’umutima n’iy’umubiri wose. Twibuke ko siporo ituma ibiro bigabanuka, kuko ibiro byinshi n’umubyihuho ukabije akenshi uterwa no kurya ibifite isukari nyinshi, ndetse n’ibinure ari byo ntandaro y’umuvuduko ukabije w’amaraso.