Ubuzima

Burera: Ifumbire ituruka ku mwanda wo mu bwiherero yatumaga barwara inzoka

Mujawamariya Josephine, January 25, 2024

Abahinzi bo mu Karere ka Burera baravuga ko batagikoresha ifumbire ituruka ku mwanda wo mu bwiherero kuko yabatezaga indwara zituruka ku isuku nke zirimo inzoka zo mu nda (asikalisi) ubu bakaba bakoresha ifumbire y’imborera.

Rwabuhungu Donath atuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagali ka Gitega, Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, aravuga ko ifumbire yo mu bwiherero yabatezaga isuku nke aho batuye ndetse no ku mubiri wabo.

Aragira ati: “Mu kuyifumbiza nakoreshaga intoki, ugasanga rimwe na rimwe zanababutse hanyuma no mu mirima hagahora hatuma amasazi. Mbese byari bibi cyane kuko byadutezaga kurwara inzoka zo mu nda, abana bagahora barwaye ndetse natwe bakuru, ariko nyuma baje kudukangurira kuyireka, tuyoboka iy’imborera kandi tubona umusaruro twabonaga utaragabanutse.”

Rwabuhungu Donati ni umuhinzi w’ibirayi

Dukuzumuremyi Claudine ni Umujyanama w’ubuzima wo mu Mudugudu wa Runkenkanda, Akagali ka Kamanyana, Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, na we yungamo ko umwanda wari ubugarije mu gihe bakoreshaga ifumbire yo mu bwiherero, kuko imyaka yabo imwe n’imwe nk’ibirayi, karote nibindi ngo yaboraga.

Ati: “Rwose iyi mirima yacu yahoraga ituma amasazi ugasanga arahuzuye, nk’ibirayi bimwe na bimwe ugasanga imbere byaraboze ukabijugunya, tukanabihomberamo. Si ibyo gusa kandi twahoraga turwaje inzoka zo mu nda cyanecyane abana bacu bikabatera igwingira. Nyuma nibwo ba goronome batwigishije kuyireka, ahubwo tugakoresha ifumbire y’imborera kandi tubona nta ngaruka umusaruro wacu wagize.”

Dukuzumuremyi Claudine ntagikoresha ifumbire yo mu bwiherero

Hitiyaremye Nathan ni Umuyobozi  muri RBC;  ushinzwe guhuza ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura no gukurikirana indwara zititaweho uko bikwiye aragaragaza ibibi by’ifumbire yo mu bwiherero n’uko bafashije abaturage kuyireka.

Yagize ati: “Ifumbire y’ubwiherero yakoreshwaga mu turere 16 tw’igihugu, ariko hakozwe ubukangurambaga dufatanyije n’amadini n’amatorero twigisha abaturage kuyireka, bagakoresha ifumbire y’imborera kuko byatezaga indwara zituruka ku mwanda cyanecyane inzoka zo mu nda, kandi ariya magi yazo amara imyaka 5 mu butaka akiri mazima. Rero kwigisha ni uguhozaho, turashaka ko byibuze umubare w’abantu barwaye inzoka uzagabanuka ukagera munsi ya 20%.”

Hitiyaremye Nathan; Umuyobozi muri RBC ushinzwe guhuza ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura no gukurikirana indwara zititaweho uko bikwiye

Imibare iva mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abagera kuri 14% barwaye inzoka zo mu nda. Umurenge wa Rugengabari ni wo uza ku mwanya wa mbere muri aka Karere aho uri ku kigereranyo cya 27%.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button