Ni kenshi usanga hari abana bafite iromba (Umbilical hernia) bamwe bakibaza niba ari indwara, ndetse bakabyibazaho ibibazo bitandukanye.
Dr NDIBANJE Jules ni inzobere mu kubaga indwara z’abana, akaba akorera kuri MBC Hospital Kigali, asobanura ko iromba ari indwara abana bavukana, rikaba ari amara aba akikijwe n’uruhu.
Aragira ati: “Iromba ni indwara akenshi iza mu bwana, aho umukondo akenshi uba ufitemo akobo, noneho kubera ko amara aca muri ka kobo, iromba rikabyimba, cyangwa se umukondo ukabyimba.
Arakomeza ati: “ Kugeza ku myaka hagati ya 3-5, hafi 90% y’abafite iromba riba rishobora kwifunga. Ni yo mpamvu abafite abana bavukanye iromba tubagira inama yo kuzareba muganga bagize iyo myaka, kugira ngo tube twabafasha kurifunga.”
Arongera ati: “Ni indwara akenshi abana bavukana, ushobora gukurana ukarinda uba mukuru nta kibazo iguteye kubera ko itababaza, ariko rimwe na rimwe ishobora no kugutera ibibazo bikomeye. Mu gihe yakubabaje ushobora kuza kureba muganga.
Akomeza agira ati: “Mbere y’uko umwana agira imyaka twavuze haruguru, iyo agize ikibazo cy’uko iromba rikomeye, bikamutera kubyimba inda, akaba atashobora konka ndetse rimwe na rimwe akaruka, nibwo tumufasha tukarifunga.”
Mbese iromba rirasonzesha?
Ku bantu bajya bibaza niba iromba risonzesha, Dr NDIBANJE Jules abisobanura agira ati: “Akenshi iyo twumvise amara avuga mu nda, abantu bavuga ngo inzoka zirimo kwigoronzora mu nda. Nyamara ni amara aba arimo kwigoronzora mu nda. Ibyo rero, abantu iyo babyumvise akenshi baravuga ngo umuntu arashonje, cyangwa se ngo iromba riravuga, kubera amara yinjiramo akigoronzora. Ntaho bihuriye rero no gusonza, umuntu ufite iromba asonza kimwe n’abandi.”
Dr NDIBANJE Jules asoza avuga ko ku bana benshi, iromba ryijyana kubera ko ka kobo kari gafungutse kagenda kijyana, mbese karifunga.
Yanditswe na MUKAMUSONI Fulgencie