Ubusanzwe indwara ya “goutte” ikunze gufata abagabo cyane cyane bari hagati y’imyaka 50 na 60, ariko by’umwihariko ikunze kwibasira abo mu muryango w’abantu bakunze kuyirwara (famille des goutteux).
Ku bagore bamaze gucura by’umwihariko, na bo ibi bikurikira bishobora kubatera “goutte”: kunanirwa kw’impyiko, umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara ya tiroyide (thyroïde) ndetse n’ ubusinzi.
Dore bumwe mu buryo abantu bafite ikibazo cya “acide urique” iri hejuru bakoresha kugira ngo birinde ibyago byo kurwara “goutte”:
- Kwirinda ibisindisha cyane cyane wisiki (whisky), kubera ko bituma habaho ikorwa rya “acide urique”. Uburwayi bwa “goutte” akenshi buhagurutswa n’amafunguro aherekejwe n’inzoga nyinshi;
- Kunywa byibura litiro 1 n’igice by’amazi ku munsi kugira ngo “acide urique” isohoke;
- Kutarya cyane ibiribwa bishobora kukuzamurira “acide urique” nk’inyama zitukura, amafi afite ibinure cyangwa amavuta menshi (en oméga-3), imboga nka epinari, ibihumyo, “chou-fleur”.
Ubu ni uburyo bwiza bwa gakondo wakoresha ukarwanya cyangwa ukirinda kurwara “goutte”.
Src: https://www.vidal.fr