Ubuzima

Dore uko wakwitwara igihe ubana n’umusinzi

Mukamusoni Fulgencie, July 31, 2023

Kubana n’umugabo cyangwa umugore wabaswe n’ubusinzi biravunanye cyane, ariko hariho bumwe mu buryo wakoresha ukabasha guhangana nabyo.

Birumvikana iyo uwo mwashakanye ari umusinzi, nawe bikugiraho ingaruka guhera mu gitondo ubyutse kugera nijoro ugiye kuryama. Gusa uburyo ubyitwaramo bushobora gutuma ubuzima buba bwiza ndetse bikaba byanafasha uwo mwashakanye gutuma agaruka mu buzima busanzwe.

Ibi bikurikira ni bimwe mu byo ugomba kumnya bikaba byanafasha uwo mwashakanye kureka ubusinzi:

  1. Wibuke ko ubusinzi bukabije ari indwara
Ubusinzi bukabije ni indwara

Iyo ikibazo cyo kunywa inzoga gifashe indi ntera, habaho gusuzumwa ngo harebwe niba ntaburwayi bwo mu mutwe byateye. Ubwo burwayi burangwa no kutabasha guhagarara ndetse no kurushaho kunywa ibisindisha ku bwinshi.

Kugira ngo ubashe kubyumva neza, biragusaba kubitekereza no kubifata nk’uko ufata izindi ndwara zikomeye nka cancer, umutima ndetse n’ubundi burwayi bukomeye bwo mu mutwe.

  1. Ntukamurakarire

Icyo uhita ukora ni ugusubizanya uburakari bwinshi iyo uzi ko uwo mwashakanye yanyoye. Ibi ngibi ntabwo ari byiza kuko bivamo guhangana no gutera impagarara akenshi ugasanga urabyishe kurushaho. Nubwo biba bitoroshye, ni byiza ko ushakisha amahoro ugerageza kwiyumanganya. Ibuka ko iyo ari indwara arwaye, umenye ko nurakara uba urakariye indwara atari umugabo cyangwa umugore wawe urakariye. Zirikana ko icyo ugamije ari ukumufasha kuba yakira iyo ndwara yo gusinda.

Si byiza kubwira nabi uwo mwashakanye no kumurakarira igihe yasinze
  1. Ibande kuri wowe ubwawe

Niba ubyiyemeje, ubusinzi bw’uwo mwashakanye uzabana nabwo ubuzima bwawe bwose. Mu mwaka wa 2013, inyigo yakozwe na Kaminuza ya Buffalo muri New York ibifashijwemo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya ibisindisha n’ibiyobyabwenge yaragaragaye ko 50% by’abashakanye umwe muri bo yabaswe n’ibisindisha birangira atandukanye n’uwo bashakanye.

  1. Niba uwo mwashakanye akubwiye ko akeneye ubufasha bwihariye ngo areke ibisindisha, bimufashemo byihuse

Igihe kimwe uwo mwashakanye ashobora kugusanga, akakwereka ko afite ubushake bwo gukira. Iki nicyo gihe cyo kumushishikariza kubikora. Ugomba kumushakira ubufasha bwihuse kuko bitinze, ubushake afite bwo gukira bushobora guhita buyoyoka.

Umugore wanyoye ibisindisha

Inyigo yakozwe na (Kessler et al., 1995) yagaragaje ko ubusinzi buterwa no kwiheba, agahinda gakabije, ihungabana ndetse n’uburyo umuntu yakuzemo n’aho yakuriye.

Src: https://thedoctorweighsin.com

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button