Ubusanzwe ni ngombwa kurya ugahaga, kandi ugafata indyo yuzuye kugira ngo ugire imbaraga bityo ugire ubuzima bwiza. Kubura ubushake bwo kurya bibaho mugihe ibituma umuntu yumva ashonje cyangwa ahaze bitangiye gukora nabi.
Mu gihe rero wumva wabuze ubushake bwo kurya, ugomba kugerageza guhindura ibyo wari usanzwe ukunda kurya. Niba wakundaga kurya inyama zitukura, wahindura ukarya ifi, inkoko cyangwa urukwavu. Niba wakundaga kurya ifiriti, icyo gihe urahindura ugateka ibitogosheje. Igihe utakundaga kurya imboga rwatsi, ugomba kwihatira kuzirya kandi ntiwibagirwe n’imbuto.
Iyo umenyereye kuba wenyine bivuze ko wajyaga kumeza uri wenyine, uzashake uburyo wajya ujya kurira ahantu uri kumwe n’abandi burya nabyo bituma umuntu agira ubushake bwo kurya.
Ikindi ushobora gukora, ni ugutegereza ukumva ko ushonje rwose. Burya akenshi iyo inzara imaze kukugeramo ku buryo buhagije, akenshi ntabwo kurya bikunanira kuko uba wumva ubishaka. Ibyo byose iyo byanze ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga.
Kubura ubushake bwo kurya ni ibintu biza mu kanya gato ariko ikibabaje nuko bigenda byiyongera uko umuntu agenda agana izabukuru. Gusonza ntibitera kunanuka gusa, ahubwo bitera kubura imbaraga, kubura vitamin ndetse n’imyunyungugu mu mubiri wacu.
Src: https://domidon.fr