Ibiribwa

Ese ni byiza guteka ibirayi bihase?

Mukamusoni Fulgencie, November 2, 2023

Abantu ntibavuga rumwe mu bijyanye no guteka ibirayi. Bamwe bavuga ko ibyiza ari ukubiteka bihase, abandi bo bakavuga ko ibyiza ari ukubitekana n’ibishishwa byabyo.

Inzobere mu by’imirire akaba n’umwanditsi wa “Mes desserts à IG bas (éd. Leducs); Alexandra Retion; avuga ko ibyiza ari uguteka ibirayi bifite ibishishwa byabyo, kubera ko kubihata bituma bitakaza intungamubiri ziba zirimo.

Yagize ati: “Byaba byiza utetse ibirayi bidahase kandi bigahishwa n’umwuka (kubera ko iyo bitetswe mu mazi vitamini C ishongera muri ayo mazi bityo ikaba yazimira burundu). Ibyo bizagufasha kubungabunga inyinshi mu ntungamubiri ziba zibereye mu gishishwa.”

Ibirayi bironze neza bigiye gutekanwa n’ibishishwa byabyo

Alexanda Retion akomeza agira ati: “Ku rundi ruhande, ugomba gutekereza ku isuku y’ibirayi, uko wabironga neza mbere yo kubiteka. Aha ushobora kubyinika mu mazi mu gihe runaka, ukabyoza bigacya ukabona kubiteka”.

Ikirayi ni ikinyabijumba, ariko kandi gifite akamaro nk’ak’ikinyamisogwe, kikagira poroteyine, fibure, vitamini n’imyungugu. Gikungahaye ku mazi no kuri “amidon” bigatuma kigira uruhare mu gutuma umuntu asinzira neza.

Src: https://www.topsante.com

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button