Gisagara: Amakoperative y’ ubuhinzi arakangurirwa kubaka ubwiherero mu rwego rwo kwirinda inzoka zo munda
By Mujawamariya Josephine, January 24, 2024
Bamwe mu baturage bakorera mu makoperative y’ ubuhinzi bwo mu gishanga baravuga ko nta bwiherero buhagije bafite, bityo bikabatera kwandura indwara ziterwa n’ umwanda cyane cyane inzoka zo mu nda.
Abazayahora Grace ni umwe mu bahinzi bakorera muri Koperative, utuye mu mudugudu wa Gicaca, Akagali ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, avuga ko kugira ngo babone ubwiherero hafi mu gishanga bahingamo bibagora cyane, bigatuma bituma aho babonye ngo ari na byo bibakururira kurwara inzoka zo munda.
Ati: “Kugeza ubu biratugora cyane kugira ngo tubone ubwiherero hafi y’igishanga. Nkiyo umuntu ageze hagati ari guhinga agashaka kwituma, ahita ajya hafi aho akareba aho yikinga, hanyuma imvura yagwa uwo mwanda ukagaruka mu mirima yacu, ikanduza ibihingwa kandi natwe tuyikandagizamo ibirenge mu gihe turi guhinga. Rero kwandura inzoka zo mu nda urumva ko ari ibintu byoroshye, kuko bidutera ingaruka zo gucibwamo, abana bacu bagahora barwaye inzoka ntibakure neza.”
Kanyandekwe ni umuhinzi ukorera muri Koperative yo mu gishanga cya Rwasave iherereye mu Karere ka Gisagara, aravuga ko muri kiriya gishanga hubatswemo ubwihero bumwe gusa kandi nabwo bagatanga amafaranga 100, utayafite akituma ku gasozi.
Yagize ati: “Hano muri iki gishanga cya Rwasave, ubuyobozi bwa Koperative bwahubatse ubwiherero bumwe, ariko kubujyamo biratugora kuko batwaka igiceri cya 100, kandi si buri wese upfa kuyabona. Akenshi twituma aha hafi y’aho duhinga. Ibyo rero bidutera indwara zituruka ku mwanda, kuko akenshi tuba turwaye inzoka, usibye ko baduha ibini byo kuzirwanya, ariko rwose dukeneye ubwiherero buhagije kandi bwujuje ibyangombwa byose.”
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gisagara bwo buremeza ko kenshi bushishikariza abayobozi b’ amakoperative kujya bwubaka ubwiherero mu bishanga bahingamo, mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’ umwanda cyanecyane nk’ inzoka zo mu nda nk’uko bubitangariza mamedecine.com.
HABINEZA Jean Paul ni Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Gisagara, yagize ati: ” Twebwe nk’Ubuyobozi bw’ Akarere, twaganiriye n’Abayobozi b’amakoperative ahinga mu bishanga tubashishikariza kubaka ubwiherero abahinzi bajya bakoresha kandi bwujuje ibyangombwa byose. Rero dukomeje gukora ubukangurambaga hamwe n’abayozi bazo, kugira ngo turusheho kurwanya inzoka zo mu nda ziterwa n’ umwanda, kuko dushaka kugira abaturage bafite ubuzima bwiza.”
Akarere ka Gisagara kari mu Ntara y’Amajyepfo, kakaba gafite ubuso bungana na kilometero kare 679. Kagizwe n’imirenge 13; utugali 59 n’ imidugudu 524, kakaba gafite abaturage bangana na 397.051 barimo abagabo188. 965 (47.6%) n’ abagore 208.086 (52.4%).