Ibiribwa

Ibi biribwa ni ngombwa ku bantu barengeje imyaka 50

February 19, 2024

Hari ibiribwa bikwiye kwitabwaho ndetse bikaba ihame ko bitagomba kubura mu mafunguro y’abantu barengeje imyaka 50.

Urebye akamaro kabyo mu gusigasira ubuzima bw’umutima no gutuma  amagufwa akomera, uru rutonde rw’ibiribwa rwafasha mu gutunga umubiri w’umuntu mu rugendo rw’ubuzima bwe igihe arengeje imyaka 50.

  1. Ibijumba

Ibijumba kimwe n’ibikoro ni ibiribwa byiza cyane ku bantu barengeje imyaka 50, bikaba byiganjemo vitamini by’umwihariko vitamin A igira uruhare runini mu kubasha kureba neza, kugira uruhu rwiza no gufasha umubiri kugira ubudahangarwa. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ibijumba birinda impatwe (constipation).

Ibijumba bibamo “antioxidants” nka “beta-carotene”, zifasha mu kugabanya ibyago by’indwara zidakira harimo ubwoko bwa kanseri n’umutima.

  1. Ibishyimbo by’umukara

Ibishyimbo by’umukara ni imboga zuzuje ibyangombwa mu igaburo ryawe rya buri munsi cyane cyane iyo urengeje imyaka 50.

Ibishyimbo by’umukara

Ibi bishyimbo ni isoko ya poroteyini zikomoka ku bimera, kandi proteyini ni ingenzi cyane mu kubaka cyangwa gusana uturemangingo two mu mubiri w’umuntu. Zishobora kandi gutuma imikaya (muscles) ikora neza, ibi bikagira umumaro uko umuntu agenda ajya mu zabukuru.

Ibishyimbo by’umukara kandi ni isoko y’imyunyungugu nka manyeziyumu (magnesium), fosufore (phosphorus) na karisiyumu (calcium) igira uruhare runini mu gutuma amagufwa akomera. Kubera ubutare bigira, bifasha mu kugabanya “choresterol” mbi mu mubiri. Bigira “antioxidants” na potasiyumum (potassium) bifasha mu kubungabunga ubuzima bw’umutima n’amaraso. Kuba rero bigabanya ibyago by’indwara z’umutima ni ikintu k’ingenzi ku muntu ukuze.

  1. Beterave

Beterave na zo ni imboga-muzi zifite akamaro kanini ku buzima, ku buryo zitagombye kubura mu mafunguro yawe ya buri munsi mu gihe urengeje imyaka 50.

Beterave

Beterave ni isoko ya vitamin C na B hamwe n’imyunyungugu nka potasiyumu (potassium) na manganese (manganese). Ibi biribwa bifite akamaro kanini mu kubaka ubuzima, gutera ubudahangarwa ndetse n’ingufu mu mubiri. Zifasha by’umwihariko kuba umuntu ukuze akomeza kugaragara nk’ufite imbaraga kandi zigakomeza imikaya.

  1. Igitunguru
Ibitunguru

Igitunguru kibamo “antioxidants” zifasha kurinda uturemangingo “stress” kandi bikagabanya ibyago by’indwara zidakira harimo umutima na kanseri. Ibitunguru bituma ubuzima bw’umutima bugenda neza.

  1. Tungurusumu
Tungurusumu

Tungurusumu ifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso kandi ikagabanya “cholesterol” mbi mu mubiri. Ibi bisobanuye ko igabanya ibyago by’indwara z’umutima usanga abakuze bahuriyeho.

  1. Amagi
Amagi

Amagi ni isoko ihagije ya poroteyini za ngombwa mu gusana uduce tugize umubiri w’umuntu. Ni ibiribwa byiza byiganjemo “choline” igira uruhare runini ku buzima bw’ubwonko no ku imikorere y’imyakura. “Choline” ni ingirakamaro mu mikorere y’ubwonko nko kwibuka, kandi ibi biba ari ingenzi mu gihe umuntu agenda ajya mu zabukuru.

Ureste no kuba bifite akamaro ku buzima bw’umuntu, ibi biribwa ni ingenzi cyane mu gufasha uruhu kutagaragaza ubusaze nk’uko tubikesha ikinyamakuru Health Haus.

Mukamusoni Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button