Gombo ni imboga nziza cyane ku murwayi wa diyabete kuko zigira uruhare runini mu kuringaniza isukari iri mu maraso.
Kubera ko gombo ikungahaye kuri fibure, umurwayi wa diyabete iyo ayiriye bifasha kugira isukari ya ngombwa mu gihe yabaye nyinshi mu maraso.
Inyigo yakozwe na “le Journal Pharmacy & BioAllied Sciences” mu mwaka wa 2011, abashakashatsi b’abahinde bavumbuye ko imbeba zari zirwaye diyabete zamaze kurya gombo zumye isukari igahita imanuka, izindi na zo zakomeje kugaragaza ukumanuka kw’isukari mu gihe cy’iminsi 10.
Uretse n’ubushakashatsi, abarwayi ba diyabete batari bake bagiye bagaragaza ko isukari yari hejuru yagiye imanuka kubera kurya Gombo.
Ushobora kurya gombo mu buryo bwa “salade”, ushobora no kuyiteka mu buryo bw’imboga wayitogosheje cyangwa se ukayitekana n’ibindi biryo.
Ni byiza rero kurya gombo kenshi kubera ko byafasha ubuzima bwawe ku kuringaniza isukari, ariko kandi ntibivanyeho ko wakwihutira no kujya kwa muganga mu gihe gikwiye.
Src: https://www.afroculture.net