Diyabete ni imwe mu ndwara zitandura kandi yugarije abantu muri iki gihe, kandi ikaba ishobora gutera n’izindi ngorane mu gihe uyirwaye atabyitayeho uko bikwiye.
Umurwayi wa diyabete agomba kwihutita kujya kwa muganga igihe cyose abonye afite igisebe, kuko atitonze bishobora kumuviramo ibibazo bikomeye harimo no gucibwa akaguru.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura muri RBC; Dr Evariste Ntaganda aradusobanurira impamvu umuntu urwaye diyabete ashobora gucibwa akaguru: “diyabete ni indwara yo mu maraso kandi amaraso anyura mu mitsi. Gucibwa akaguru rero biterwa nuko imitsi iba yangiritse, kuhirwa kw’amaraso mu bice bimwe na bimwe ntibibe bigishoboka, kandi iyo urwaye igisebe kugira ngo gikire cyomorwa n’amaraso”.
Uretse kwita ku mabwiriza yose uhabwa na muganga igihe urwaye diyabete, ugomba no kwihatira gukora siporo kuko ituma amaraso atembera neza mu mubiri wose kandi akomora ahantu hose hakomeretse.