Nubwo hari igihe usanga abana bamwe baba bashaka kurya bari mu kigero cy’amezi 4 bavutse, abahanga mu by’ubuzima bemeza ko nta mwana wakagombye kugira ikintu arya mbere y’amezi 6.
Hari impamvu umwana wo munsi y’ayo mezi, atagomba kugira ikindi kintu ahabwa uretse amata mu gihe bibaye ngombwa. Muri izo mpamvu twavuga :
- Kuba nta macandwe ahagije aba afite: tuzi ko amacandwe agira uruhare runini mu gukacanga no gutuma ibiryo byoroha
- Nta misemburo ihagije aba afite yo kumufasha mu igogorwa ry’ibiryo
- Impyiko ze ntizishobora kwihanganira poroteyine nyinshi ziba ziri mu biryo
- Ubudahangarwa bw’umubiri we buba bukiri buke ku buryo ashobora kugira ingorane z’uko ibiryo byamugwa nabi.
Ni ngombwa ko umwana abona ibyo akeneye bimufasha gukura neza, ariko na none ni byiza kubimuha mu gihe gikwiriye kugira ngo tumurinde ingaruka mbi byamugiraho.