Abagore

Igitangaje ku mugore uri muri “ovulation”

Mukamusoni Fulgencie, June 2, 2023

Igihe cy’uburumbuke (ovulation) ni igihe intanga-ngore isohoka mu gasabo kayo yerekeza mu muyoborantanga, aho ishobora guhurira n’intanga ngabo bigakora igi igihe habayeho imibonano mpuzabitsina.

Muri rusange isama (fécondation) riba ku munsi wa 14 w’ukwezi k’umugore ku bagore bagira ukwezi kw’iminsi 28. Hari n’abagira ukwezi kugufi cyangwa kurekure, ni ukuvuga abagira iminsi iri munsi cyangwa hejuru ya 28 isanzwe igenderwaho mu kubara.

Hari abashakashatsi babonye ko muri iki gihe cy’uburumbuke hari abagore cyangwa abakobwa bambara imitako myinshi, amabara atandukanye n’imyenda igezweho kugira ngo bakurure abagabo! Aha rero niho abakobwa benshi bafatirwa kuko baba batazi ko igihe cya “ovulation” amarangamutima n’ubushake bwo guhura n’abakunzi babo bizamuka bigatuma batabasha guhakana.

Photo internet

Bamwe mu bagore n’abakobwa kandi, bibwira ko iyo bakoze imibonano mpuzabitsina nyuma y’umunsi wa 14 w’ukwezi k’umugore badashobora gusama, nyamara siko bimeze. Mu by’ukuri, ku bagore bose siko isama riba ku munsi wa 14 kuko iminsi y’ukwezi kwabo ishobora guhindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye, bityo isama ntiribe ku munsi wa 14.

https://www.filsantejeunes.com

Related Articles

One Comment

  1. Igihe cy’uburumbuke burya kiba ali kirekire bingana uku?biratangaje kdi murakoze gukomeza kuduhugura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button