Ibindi

Igitera ivumbi mu nzu n’umwanda urigize

Mukamusoni Fulgencie, July 11, 2023

Ukora isuku neza mu nzu yawe ndetse no hanze, yewe nta n’ahantu hari ibitaka mu rugo rwawe ndetse no mu nkengero yarwo, ariko nyuma y’umunsi 1 cyangwa 2 ukajya ubona ivumbi ku bikoresho bimwe na bimwe biri mu nzu. Ese iryo vumbi riva he?

Nubwo ivumbi rikomoka ku bintu byinshi, ariko umuntu ni we soko ya mbere y’ivumbi riba mu nzu iwe. Uko uruhu rw’umuntu rugenda rusaza buri munsi, ruravuvuka , ni ukuvuka ko nibura hagati y’ibyumweru 4-5 umuntu aba ahinduye uruhu rwe kimwe n’uko inzoka ziyuburura inshuro 2 mu mwaka,. Ibyo byose rero bituma habaho ibimeze nk’imvuvu bikomoka kuri utwo duce tw’uruhu rwangiritse cyangwa rwapfuye.

Itapi yo mu ruganiriro ni kimwe mu bizana ivumbi

Iyo umuntu aryamye, utwo duce tw’uruhu rwapfuye tujya kuri “matelas” ndetse no mu misego. Igihe ugenda mu nzu, utwo duce tw;uruhu rwapfuye tugenda dusigara  kuri “tapis” aho  wagiye unyura cyangwa se aho abashyitsi bakandagiye. Iyo ukubise kuri “matelas”, ku musego cyangwa se kuri ya “tapis” bya bisigazwa by’uruhu biratumuka bikajya mu kirere, noneho bikazongera bikamanuka bikajya ku bikoresho byo mu nzu.

Ni kimwe n’umusatsi cyangwa ubwoya bw’umuntu. Uko umusatsi ushaje ugenda wivanaho cyangwa ubwoya, biragenda bikiremamo uduce duto cyane tutagaragara hanyuma bikabyara ivumbi.

Umusatsi na wo uri mu bizana ivumbi

Imyenda twambaye na yo ni isoko y’ivumbi. Indodo zikoze imyenda yacu zigenda zivaho uduce duto cyane buri gihe, kandi utwo duce turiyegeranya tukabyara ivumbi.

Twibuke ko mu nzu habamo n’abashyitsi batatumiwe! Twavuga nk’ibinyenzi n’imbeba. Ibinyenzi n’imbeba bitungwa n’ibisigazwa by’ibyo tuba twariye, cyangwa ibindi bintu biri mu nzu kandi nabyo ubwabyo birituma. Igihe ibinyenzi  byapfuye  umubiri wabyo urashenguka maze wo hamwe n’umwanda wabyo bikabyara ivumbi.

Hari n’ubwo ivumbi rituruka hanze. Mu gihe amadirishya n’inzugi biba bidafunze kandi hariho umuyaga, ivumbi rituruka hanze noneho rikinjira mu nzu rikajya ku bikoresho byo mu nzu.

Icyo wakora kugira ngo wirinde ivumbi ryo mu nzu

Byaba byiza urebye mu bikunze kuzana ivumbi mu nzu  ukabigabanyamo, ubundi ukajya ukora isuku kenshi gashoboka, uhanaguza akantu gatose kugira ngo aho ivumbi ryafashe rihashire neza, warangiza ukahumutsa. Ikindi wakora ni ukurwanya ibinyenzi mu nzu ndetse n’imbeba. Ikindi ni ugukinga inzugi n’amadirishya igihe hariho umuyaga, kuko iyo umuyaga uhuha inzu ifunguye, ukoyora ivumbi ryose ryo hanze ukaryijiza mu nzu.

Ni byiza guhanagura neza igihe ivumbi ryafashe ku bikoresho

https://protechallergies.com

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button