Abagore

Impamvu zo kuribwa mu nda igihe cy’imihango

 

Abakobwa benshi bagira ikibazo cyo kuribwa mu nda  igihe bari mu mihango, nyamara ibi ngo biri mu mpamvu za mbere zishobora gutuma umukobwa aba ingumba mu gihe benshi batabyitaho.

Nk’uko Dr Butoyi Alphonse, umuganga uvura abagore mu bitaro bya la Croix du Sud aho bakunze kwita kwa Nyirinkwaya, abitangaza abakobwa hafi 50% bagira ikibazo cyo kuribwa mu gihe bari mu mihango ariko bitandukanira ku buryo bababara aho bamwe bagira ububabare bworoheje abandi bakaribwa bikabije.

Asobanura ko uku kuribwa cyane cyangwa se “dysmenorhee severe” mu rurimi rw’Igifaransa akenshi bituruka ku misemburo yitwa « Prostagrandine » iyi misemburo ikaba izwi nk’imisemburo y’ububabare, ikaba ituruka mu gace kaba muri nyababyeyi kitwa “Endometre”.

Iyi “Endometre” mu gihe umukobwa yenda kubona imihango ya misemburo y’ububabare iba myinshi bitewe no guhinduka k’umubiri, bitavuze ko abakobwa bose batagira iyi misemburo ariko bitewe n’uburyo umubiri wirwanirira ngo niyo mpamvu bamwe baribwa abandi ntibaribwe.

Uku kuribwa rero n’ubwo usanga abakobwa benshi babifata nk’ibintu bisanzwe hakabaho n’abafata imiti bumvanye abandi, nyamara hari ubwo usanga ibi bituruka ku burwayi buba bushobora kuzatuma umukobwa mu gihe azaba akeneye kubyara bitamukundira.

Dr Butoyi avuga ko hari ubwo ubu buribwe buterwa n’indwara ishobora gufata aka gace ko muri nyababyeyi yitwa endometriose, aho uduce twa « endometre » tujya imbere mu nyama ya nyababyeyi bigatuma amaraso yipfundika mu nyama ya nyababyeyi bigatera ububabare.

Endometriose » iri mu mpamvu za mbere ku isi zitera ubugumba iyo itavuwe hakiri kare ngo bigaragare ko ari yo ituma ababara birangira hahandi hahora havira kenshi ari ku nkondo y’umura ari no mu miyoborantanga hafunganye ku buryo kubyara biba ari ikibazo mbese bikamutera ubumuga buzamuvira mo kutabyara”.

Uyu muganga avuga ko ubusanzwe ibi iyo bigaragaye kare bishobora kubagwa aya maraso aba yaripfunditse agashiririzwa ku buryo umukobwa atagira ibi byago byo kuba ingumba.

 Impamvu z’ingenzi zitera uburibwe mu gihe umukobwa ari mu mihango

Nk’uko muganga Butoyi abisobanura, imisemburo y’ububabare iba myinshi mu gihe umukobwa yitegura kubona imihango gusa bitewe n’uko umubiri wirwanaho hari aho bitagira icyo bihindura ku muntu.

Ubundi abakobwa baribwa mu bihe bitandukanye, aho usanga hari abababara mbere byibura iminsi itatu y’uko imihango iza, hakaba abatangirana n’imihango igitangira hakaba ubwo bamara iminsi itatu kugera kuri itanu nk’uko akomeza abivuga.

Dr Butoyi avuga ko umukobwa iyo akigimbuka nka nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu ari ho bamwe bagira ubu bubabare batangira kubwumva kuko ngo ari bwo icyo bita “Cycle ovulatoire” mu rurimi rw’igifaransa kiba gitangiye kubaho.

« Endometrioses » iza ku isonga mu mpamvu za mbere zitera abakobwa kugira uburibwe mu gihe cy’imihango ndetse akenshi ku mukobwa uribwa bitewe n’iyi mpamvu akenshi bikaba bishobora kumuviramo guhagarika imihango mu gihe runaka kuko aba agira uburibwe bukabije.

Dr Butoyi yagize ati“umukobwa ufite ikibazo cya endometriose akenshi tubaha imiti yo guhagarika imihango mu gihe runaka bita zoradex ariko iyi miti nayo igira ingaruka zijya kumera nk’iz’umuntu wacuze”.

Iyindi mpamvu ishobora gutera kuribwa mu nda ni ukuba umukobwa afite ibibyimba mu nda muri nyababyeyi mo imbere (myomes socavitaire).

Umuyoboro wo mu nkondo y’umura iyo ari mutoya cyane (stenose) bitewe n’ubumuga umukobwa yavukanye cyangwa yarabazwe ku nkondo y’umura ukaba mutoya, nabyo bituma imihango iba myinshi mu nda ntisohoke neza hakabaho kuribwa.

Abagore babyaye babazwe nabo bashobora kugira ibyago byo kuribwa mu gihe bari mu mihango bitewe n’uko bashobora kuba mu gihe babagiwe twa duce two muri nyababyeyi twaragiye tujya mu nyama yajya ava akavira mu nyama ya nyababyeyi.

Ukuri ku miti ifatwa n’abakobwa mu gihe cy’imihango

Mu gihe usanga abakobwa bamwe baribwa bagahitamo kwihanganira ububabare batinya gufata imiti ngo itazabagiraho ingaruka, Dr Butoyi avuga ko imiti igabanya uburibwe mu gihe umukobwa ari mu mihango nta kibazo itera, ati “Muri rusange iyo miti nta kibazo itera ku buzima bw’imyororokere ahubwo nko kuri endometriose iyo adafashe imiti kare aba ashobora kutazabasha kubyara rero mu gihe afashe imiti bitinze atabyaye ntibivuze ko biba bitewe n’imiti ahubwo biba biturutse ku ngaruka yagize zatumye agira imihango imubabaza”.

Dr Butoyi avuga ko mu gihe umukobwa yahagarikiwe imihango, iyo igihe kigeze bikaba ngombwa ko akenera kubyara ahabwa indi miti yo kumufasha kongera gusubira ku murongo.

Kuba hari abakobwa babwirwa ko mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina bashobora guca ukubiri no kuribwa mu gihe cy’imihango, uyu muganga avuga ko uyu ari umuti muhimbano kuko ntaho bihuriye n’igitera ubu buribwe.

Dr Butoyi avuga ko ari byiza ku bakobwa bafite ikibazo cyo kubabara mu gihe bari mu mihango kwihutira kujya kwa muganga, aho gufata imiti baba babwiwe na bagenzi babo.

Src : www.ubuzima.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button