Amarira y’umwana amugabanyiriza imihangayiko, nibwo buryo bwo gusohora amarangamutima aba amwuzuriranyemo.
Urwungano rw’imyakura (système nerveux) rw’umwana ruba rukirimo kwiyubaka ku buryo harimo ahantu twakwita nk’ububiko bw’impagarara. Iyo aho hantu hamaze kuzuramo ibintu twavuga nk’urusaku, urumuri, amabara, abantu batandukanye umwana atangira kumva atagishoboye kubigumana, bigatuma atangira kurira kugira ngo agaragaze amarangamutima ye.
Wowe nyina w’umwana ushobora kwibaza impamvu umwana wawe arira cyane iyo muri kumwe kurusha uko arira iyo ari kumwe na se cyangwa undi muntu, ukaba wakeka ko yenda uri mubi cyangwa se ukibwira ko hari ikintu udakora neza.
Umwanditsi Filliozat, I. (2011) mu nyandiko yise « J’ai tout essayé! » yabisobanuye muri aya magambo agira ati :
“Rimwe na rimwe amarira n’uburakari ni uburyo bworoshye bwo kugabanya imihangayiko bugenewe utanga urukundo nta nyungu agamije: mama. Ntiwibagirwe ko ari wowe wa mbere ugenewe kwakira ubwo bubabare bitavuze ko nta gitsure ugira, ahubwo iyo muri kumwe yumva afite amahoro”.
Icyo wakora mu gihe umwana arimo kurira
Ntabwo buri gihe biba byoroshye guhoza umwana urimo kurira, ariko hari ibyo ushobora gukora:
- Guceceka: Ugomba gutuza, ukamwihorera kuko ntabwo wabwira umwana ngo aceceke kandi wowe kubyihanganira byakunaniye, mbese nawe urimo kumubwira nabi. Icyo gihe ntabwo ashobora no gutekereza guceceka rwose.
- Kumwiyegereza, kumwereka urukundo mbese akabona ko umwitayeho: igihe umwana yarize cyane, agomba kwitabwaho, kwumvwa ndetse no gukundwa kuko nibyo bizatuma abasha guceceka. Ushobora kumuhobera, ukamwiyegereza, ukamukorakora mu mugongo mbese akabona ko umwitayeho.
- Kumwigisha kuvugana nawe: igihe umwana agusabye ikintu arira ugomba kumubwira ko atari bwo buryo bwiza bwo gusaba icyo akeneye.
- Kuvuga ku myitwarire myiza: igihe umwana agusabye ikintu yitonze, atarimo kurira, ugomba kubimushimira ukamubwira ko wakunze imyitwarire myiza afite, ko aribwo buryo bwiza bwo kuvuga icyo ukeneye.
Ukurira kw’umwana ahanini guterwa no kutamenya kuyobora amarangamutima ye. Umwana uri hagati y’imyaka 5 na 6 aba atangiye kuyobora amarangamutima ye kubera ko aba amaze kumenya ibisobanuro by’amagambo menshi, bityo aba ashobora kumenyekanisha icyo atekereza cyangwa ikibazo afite.
Src : https://mumtobeparty.com