Ubuzima

Menya impamvu ugomba gusinzira bihagije

Mukamusoni Fulgencie, April 28, 2023

Nk’uko dukenera kurya, kunywa no guhumeka, dukeneye no gusinzira kugira ngo  umubiri wacu ukore kandi utume tubaho neza.

Iyo dusinziriye ubwonko bwacu bubona umwanya wo gukora no gukusanya amakuru yose y’uwo munsi kandi bugashimangira ubudahangarwa bw’umubiri, bukora imisemburo ya ngombwa kugira ngo umubiri wacu uruhuke neza, unitegure iby’umunsi ukurikiyeho. Aha rero twavuga ko kubura ibitotsi ari ikintu kibi cyane kuko bishobora kongera ibyago byo kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ubushakashatsi bwakorewe  muri Royaume-Uni ku baturage 500 bitabiriye amahugurwa, bwerekanye ko abasinziriye amasaha atarenze atatu (3) mu ijoro ari na bo byagaragaye ko ubuzima bwabo bwo mu mutwe butameze neza.  Nyamara abantu basinzira kuva ku masaha atatu (3) kugera kuri atandatu (6) mu ijoro, byagaragaye ko bo bafite ubuzima bwo mu mutwe bumeze neza.  Ibi rero byerekana ko kudasinzira bihagije bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwacu.

Mu gihe dusinziriye nibwo umubiri usukura ubwonko imyanda iba yabwirunzemo igihe cy’amanywa. Ku bw’ibyo rero, kudasinzira neza bituma umubiri utabasha kuyungurura imyanda bikaba byagira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe.

Src : https://www.emma.fr

Related Articles

3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button