Amapera ni imbuto zifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu. Amapera agereranywa n’ikirombe cya zahabu ku buzima kuko akoreshwa cyane no mu buryo bw’ubuvuzi.
Amapera afite akamaro kanini mu kurwanya impiswi (diarrhea).
Dore uko bikorwa:
Guhekenya amababi y’igiti cy’ipera cyangwa ukarya ipera nyirizina. Ushobora no gushyira ibibabi by’amapera mu mazi yabize angana na litiro (1litre), ukayayungurura noneho ukayanywa umunsi wose.
Amababi y’amapera afite ubushobozi bwo kwica bagiteri (bactéries) cyangwa mikorobi ndetse n’ubushobozi bwo kurwanya kubyimbirwa: anjine (angines) kubyimba kw’ishinya, n’ububabare bwo mu muhogo.
Ayo mababi kandi yihutisha gukira kw’ibisebe. Ushobora no kuyogesha mu kanwa cyangwa se ukayahekenya ari mabisi.
Amapera yakomotse muri Amerika y’epfo mu gihugu cya Brésil hashize imyaka isaga 2000. Yaje kugera no muri no ku mugabane wa Afurika none ubu abanyafurika bayakoresha mu buvuzi gakondo.