Abana

Ingaruka zo gukubita umwana

Mukamusoni Fulgencie, July 8, 2023

Akenshi usanga ababyeyi cyangwa abandi bantu barera abana, igihe bakosheje igihano bihutira kubaha ari ukubakubita nyamara bigira ingaruka hagati yabo bombi.

Mu bihe byahise, gutanga ibihano bibabaza umubiri harimo no gukubita byafatwaga nk’ibintu bisanzwe, mbese ugasanga aribwo buryo bwemewe bwo guhana abana. No muri iki gihe, hari abibwira ko ngo gukubita umwana rimwe na rimwe ari ngombwa. Nyamara, ubushakashatsi bwinshi bwemeje ko ubu buryo bw’imihanire bugira ingaruka ku mikurire y’imitekerereze n’amarangamutima y’abana ku babyeyi babo cyangwa abandi babarera.

Bamwe mu banditsi bavuze ko gukubita umwana byoroheje rimwe na rimwe ntacyo bitwaye, ariko abandi na bo bagasaba ko byakurwaho burundu ahubwo hagashakishwa ubundi buryo bukwiye bwo guhana umwana.

Byaragaragaye ko gukubita abana nubwo byaba bikozwe mu buryo bworoheje, bifatwa nko kubahohotera kandi bigenda bibyara ikintu kimeze nko guhangana hagati y’umubyeyi n’umwana. Nk’uko byagarutsweho, byangiza amarangamutima y’umwana nubwo bitagaragara kandi akenshi ntagaruriro bigira. Zimwe mu ngaruka zo gukubira umwana harimo:

Imibanire mibi hagati y’umwana n’ababyeyi

Umwana atangira kwigumura ku babyeyi be

Isano n’ubucuti hagati y’abana n’ababyeyi ni ikintu ababyeyi bombi bagomba gushyira imbere. Iyi sano itera urukundo n’umutekano ku bana bishingiye ku cyizere, icyubahiro ndetse n’ibiganiro. Igihe uhannye umwana umukubita, umubano wawe na we uzaba mubi hazemo urwango, ubwoba ndetse n’inzika. Kubw’ibyo, umwana azajya agutekerezaho nabi bityo agutakarize icyizere kandi ntiyongere no kujya agira icyo agutangariza.

Ubugizi bwa nabi n’urugomo

Mu gihe dukubita abana ngo turabakosora, tuba tubagezaho igitekerezo cy’uko ihohoterwa ryemewe nk’ingamba zo gukemura ibibazo. Ingaruka zo kuba abana baba abanyarugomo ntizaba ku babyeyi babo gusa, ahubwo bashobora kujya bagirira abandi bana bagenzi babo urugomo ndetse bakaba banabikurana.

Usanga umwana akubita bagenzi be

Abantu bamwe bavuga ko gukubita aribwo buryo bwonyine bwiza bwo gukosora no guhana imyitwarire y’abana, ngo kuko ari bato ntakindi kintu bashobora gutekereza kirenzeho, nyamara ntacyo bimaze.

https://etreparents.com

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button