Kirehe: Abarumwe n’ inzoka barasabwa kwihutira kwa muganga bakazibukira abagombozi
January 26, 2024
Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzika cya Mulindi wa Nasho burasaba abatuye mu karere ka Kirehe kujya bihutira kwa muganga mu gihe barumwe n’inzoka, bakareka kujya mu bagombozi kuko bashobora guhurirayo n’ibibazo bitandukanye, byashobora no kubakururira urupfu.
Ngaruyinka Beatrice atuye mu Mudugudu wa Kibigende, Akagali ka Rugomo, Umurenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, aravuga ko inzoka yamurumye urutoki, aho kwihutira kujya kwa muganga agahita ajya mu bagombozi ariko ntibigire icyo bimumarira.
Aragira ati: “Njyewe inzoka yandumye akaguru mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndi mu nzira ntaha. Mu gihe gito nahise mbyimbirwa, ngira umuriro mwinshi bigeze aho nanirwa no kugenda, banjyana mu bagombozi ariko biranga ku buryo no kuvuga byaje kunanira kubera gutinda kujya kwamuganga. Birumvikana ubumara bwagendaga bukwira mu mubiri wose ku buryo iyo ntabona ubutabazi bw’abaganga nari kuhatakariza ubuzima.”
Ngarambe Adeodatos wo mu Mudugudu wa Kageyo, Akagali ka Rugoma, Umurenge wa Nasho ho mu Karere ka Kirehe, na we ni umuturage warumwe n’inzoka ku gatsinsino, ngo iyo atabona ubuvuzi bwihuse bwo kwa muganga ntiyari gukira.
Ati: “Njye nkimara kurumwa n’inzoka, ubumara bwarihutaga bukwira umubiri wose, ku buryo mu kanya gato nahise ngagara sinabasha kugenda, ariko kubw’amahirwe bangeza kwa muganga, bantera urushinge bampa n’ibinini ku buryo mu minsi mike nari maze gukira nsubira murugo.”
Imani Basomingera ni Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mulindi wa Nasho arashishikariza buri wese uhuye n’ikibazo cyo kurumwa n’inzoka kwihutira kujya kwa muganga, bakareka kujya mu bagombozi kuko bashobora guhurirayo n’ibibazo bitandukanye bishobora kubakururira n’urupfu.
Yagize ati: “Kwa muganga tuvura umuntu warumwe n’inzoka agakira, ariko abantu bamwe baracyafite imyumvire yo kwihutira kujya mu bagombozi kandi bashobora guhurirayo n’ibibazo bitandukanye nko guhagarara k’umutima, kugira ubwoba na byo ni kimwe mu bituma ubumara bwihuta umubiri wose, ku buryo umuntu yahatakariza ubuzima. Rero, ni ngomwa cyane guhita baza kwa muganga tukabaha ubutabazi bwihuse.”
Ku rundi ruhande, abagombozi na bo bavuga ko bakira abantu benshi babagana baje kwigomboza, bakabaha imiti ya kinyarwanda ariko ngo harimo abakira, abandi bikanga mbese bikaba ngombwa ko bakomereza kwa muganga.
Mukangangure Languida ufite imyaka 94, atuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Rugoma, Umurenge Nasho mu Karere ka Kirehe ni umugombozi, akaba yagize icyo atangariza mamedecine.com.
Ati: “Njyewe ibi bintu nabyigishijwe n’ Abatanzaniya, ni bo banyeretse imiti bakoresha bagombora. Rero, abantu benshi baza bangana, baje kwigomboza iyo barumwe n’inzoka, nkabasigiraho imiti bamwe bagakira, abandi bikanga bagakomereza kwa muganga. Byibura mu cyumweru nakira abantu bageze kuri 4.”
Hitiyaremye Nathan ni Umuyobozi muri RBC ushinzwe guhuza ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura no gukurikirana indwara zititaweho uko bikwiye; arashishikariza abantu kwihutira kujya kwa muganga mu gihe hari urumwe n’inzoka.
Aragira ati: “N’iyo waba udafite ubushobozi, uhamagara imbangukiragutabara bakagusanga aho uri, bakakujyana kwa muganga. Rero abantu bareke kujya mu bagombozi, kandi hagize uburirayo ubuzima, uwo ngo ni umugombozi yakurikiranwa na RIB. Tukaba rero dushishikariza abantu kwihutira kujya kwa muganga.”
Ku kigo Nderabuzima cya Mulinda wa Nasho, imibare igaragaza ko abakigannye nu mwaka wa 2023 barumwe n’inzoka ari abantu12, mu gihe Akarere ka Kirehe hose imibare yatangajwe na RBC ivuga ko hagaragaye abarumwe n’inzoka bagera kuri 55. Muri Kirehe hari amoko y’inzoka anyuranye ariyo: imbarabara, insane, inshira, inkoma, impiri n’izindi.
Yanditswe na Mujawamariya Josephine