Ibindi

Kubika ibanga ni gihamya y’ubucuti

Mukamusoni Fulgencie, August 23, 2023

Kubitsanya ibanga bishobora kuba uburyo bwo kubaka ubumwe, umwe akaba hafi y’undi, mukagirana inama cyangwa se mugafashanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ntabwo buri gihe byorohera umuntu kubitsa undi ibanga kuko bigendana no kwizerana, kubahana, gusangira byose, kuzuzanya ,mbese ugasanga amabanga mufitanye ari inshingano zikomeye.

Urubuga “filsantejeunes” dukesha iyi nkuru ruvuga ko niba umuntu yahisemo kukubwira ibanga bivuze ko aba akwizeye. Icyo cyizere yakugiriye kikuvana mu cyiciro cy’inshuti zisanzwe afite, ukaba ubaye umwizerwa. Icyo gihe kandi uhita ufata umwanya wihariye kuri iyo nshuti yawe kuko ubasha gusangira na we ibyo abandi batageraho.

Kumenya kubika ibanga bishobora kuguhesha umwanya wihariye mu gikundi cy’abantu benshi kubera ko uba uri umwizerwa nyine. Iyo ubika amabanga y’abantu benshi ntugomba guhuzagurika. Ni ukuvuga ko kubika ibanga ari inshingano ikomeye cyane!

Ibi ngibi ugomba kubyitondera igihe wabikijwe ibanga:

  • Kubaha ijambo wabwiwe: kugira ngo ukomeze kugirirwa icyizere, ni uko utagomba kugira ikintu na kimwe ubwira inshuti zawe mu byo wabwiwe kuko utazi uburyo bari bubyakire. Ibuka ko iyo ibanga rigucitse rishobora kugenda rigasubira kuri nyiraryo bikabateranya.
  • Kumena ibanga ni ukugambana: hari igihe umuntu akubitsa ibanga agira ngo umugire inama kubera ko yenda aba afite ubwoba cyangwa isoni. Igihe rero urimennye, bishobora kumubabaza kandi akabifata nko kumugambanira.
Ukubikije ibanga aba akwizeye

Nyamara hari igihe biba bitakiri ngombwa kubika ibanga. Nk’uko tubikesha  ubuhamya bwatanzwe kuri “lesdebrouillards”, hari uwagize ati:

Mugenzi wanjye yagize ikibazo cyo mu mutwe ku buryo bagenzi banjye twari inshuti bamwe bari babizi ariko bakajya babigira ibanga. Icyo kibazo cyarandenze ku buryo ntashoboye kubyihererana. Nabiganirije abantu bakuru bambwira uburyo namufasha kandi byamugiriye akamaro.”

Ku rundi ruhande, Umufilozofe witwa La bruyère we yagize ati” kumeneka kw’ibanga ni amakosa y’uwaribikije”.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button