Kugira ngo ugabanye umubyibuho, haba hagamijwe kugira ibiro runaka udashaka ko birenga cyane iyo ugeze mu za bukuru. Icyo gihe rero biragusaba kwigomwa, ugatekereza ku ngorane umubyibuho wawe ukabije uzagutera noneho ugafata ingamba zitoroshye ku bijyanye n’imibereho ndetse n’imirire yawe.
Gutekereza ko ibyo ngibyo uzabigeraho ku bushake bwawe ni nk’igihano kuri wowe, ariko buhoro buhoro uzabishobora. Ushobora rero kugenda n’amaguru nibura iminota 30 buri munsi, nta gahato karimo rwose ukagenda ahantu runaka wiyemeje kandi si ngombwa ko wiruka.
Ushobora kandi kujya ugenda uzamuka amabaraza (escaliers) buri munsi, ukajya ugenda wigenera imbaraga ugomba gukoresha ariko uganisha ku ntego wihaye ushaka kugeraho.
Buhoro buhoro ugende ukemura n’ikibazo cy’imirire yawe, wibanda cyane ku ndyo igufasha kugera ku ntego wihaye yo kugabanya ibiro kuruta uko warya ibyo wita ko bihagije kandi biryoshye.
Nubwo kubigeraho ari inzira ndende, ariko buhoro buhoro uzagenda ubimenyera kandi ibiro byawe bizagabanuka ku buryo bushimishije kandi burambye.
Murakoze kulizi nama,ndibaza niba ibi byanashoboka kumuntu ushaka kugabanya ibiro ark agifite imyaka yo hasi.
Urakoze cyane ku kibazo ubajije.
https://mamedecine.com/uko-wagira-mu-nda-hatoya/
Iyo nkuru irareba cyane abakiri batoya rwose.
ni byiza cyane ukomeze uduhe n’izindi nama