Ubuzima

Kwita ku birenge ukoresheje vinegere

Mukamusoni Fulgencie, April 2, 2023

Akenshi ntabwo twita ku birenge byacu  bikatuviramo kurwara indwara z’ibirenge kuzageza ubwo dutegekwa guhora twambaye inkweto zifunguye (sandales ) gusa. Vinegere ni kimwe mu bishobora guhangana n’ibitera izo ndwara.

Ushobora kwiha gahunda yo kujya wita ku birenge wibereye iwawe kugira ngo urwanye indwara zimwe na zimwe zibasira ibirenge ukoresheje vinegere. Muri zo twavuga:

Eczéma” : ni indwara ifata ibirenge cyane cyane hagati y’amano. Yanduririra muri pisine (piscine) ariko ushobora no kuyandurira ahandi bitewe n’uko wagendesheje ibirenge utambaye inkweto. Iyi ndwara ituma uruhu rw’ibirenge rwumagara, rugaturikaho ibisebe kandi bigatera uburyaryate.

Eczéma ni indwara ifata ibirenge ikabyangiza

Twavuga kandi n’indwara izwi nko kunuka ibirenge akenshi iterwa n’ ibyuya  byo mu birenge hamwe na bagiteri biba byahuriye mu masogisi cyangwa mu nkweto. Kubera ko vinegere (vinaigre) ifite ubushobozi bwo kurwanya bagiteri, izakubera igisubizo cy’impumuro mbi y’ibirenge.

Dore uko bikorwa :

Shyira ikirahuri cya vinegere mu ibasi cyangwa indobo, wongeremo ibirahuri bibiri (2) binini by’amazi ashyushye. Shyira ibirenge byawe muri urwo ruvange bimaremo hagati y’iminota 10 na 20 nyuma ubivanemo ubihanagure neza kugeza byumutse. Ibi bikorwa buri munsi kugeza igihe ibimenyetso by’uburwayi bishiriye.

Src : https://aufeminin.com

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button