Iki ni ikibazo abantu bakunze kwibaza kuko baba bafite impungenge ko bashobora kuba bajya bakoresha amagi atagifite ubuziranenge.
Nk’uko urubuga “santeplusmag” rubitangaza, amagi atetse agomba kuribwa mu gihe kitarenze iminsi 4. Muri rusange, amagi agomba kubikwa ahantu hari ubushyuhe buri hejuru ya 20°C.
Amagi mabisi ushobora kuyabika ukoresheje uburyo bwo kuyashyira mu mazi akonje ari mu kintu gipfundikiye ariko ukajya uhindura amazi buri munsi.
Inkuru dukesha uru rubuga ikomeza ivuga ko uburyo bwiza, buboneye bwo kubika amagi mabisi ari ukuyarekera mu makarito yayo cyangwa ikindi kintu bayatwaramo, ukayashyira ahantu atagira aho ahurira n’ubushyuhe.
Indi nkuru dukesha urubuga “cestmamanquilafait.com”, ivuga ko mu gihe ubitse amagi muri firigo, atagomba kujya munsi cyangwa ngo arenze 7°C. Ikomeza ivuga ko nanone atari byiza kubika amagi muri firigo kubera ko kuyifungura bya hato na hato bishobora gutuma ayo magi yangirika, ko umuntu yayashyiramo mu gihe adateganya kuyifungura buri kanya.
Yaba amagi mabisi cyangwa se atetse, ni ngombwa kumenya uburyo abikwamo n’igihe agomba kumara atarakoreshwa ntibibe byagira ingaruka ku buzima.