Beterave ni ikiribwa abantu badakunze kwitaho, nyamara ifite akamo kanini kuko yiganjemo “antioxydants” ndetse ikaba ari ntagereranywa mu kuvana uburozi mu mubiri w’umuntu.
Beterave ikungahaye kuri potasiyumu, ikaba ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse igakumira ibyatera indwara z’umutima. Ubushakashatsi bwagaragaje ko “bétanine” ibamo irinda kurwara kanseri y’uruhu, iy’umwijima n’iy’ibihaha. Byongeye kandi, “caroténoïdes” iba mu mababi ya beterave ikumira kurwara kanseri y’ibere.
Kuba kandi beterave ikungahaye kuri “acide folique” n’ubutare, abagore batwite bategetswe kuyikoresha by’umwihariko. Ikindi kandi, amababi ya beterave yibitsemo ubushobozi bwo kubungabunga ubuzima bw’amaso y’umuntu.
Ni gute beterave ikoreshwa?
Beterave ikoreshwa ku buryo bunyuranye bitewe n’ibyo umuntu akunda. Ushobora kuyikoramo salade, ushobora kuyitekana n’ibindi biryo, cyangwa ukayikoramo umutobe.
Beterave ikomoka mu kibaya cy’inyanja ya Mediterane no muri Aziya yo hagati, ikaba izwi guhera kera ubwo yakoreshwaga mu buryo bw’ubuvuzi bwa gakondo. Mu kinyejana cya 19 nibwo yatangiye gukoreshwa mu buryo bw’imboga ku mugabane w’i Burayi.
Source: consoglibe.com