Ibiribwa

Menya ibyiza byo kurya ubuki

Mukamusoni Fulgencie, October 2, 2023

Ubuki burimo intungamubiri zitandukanye kandi mu bibukoze harimo iby’ingezi bifasha umubiri w’umuntu kumererwa neza.

Inzobere mu mirire; Deepali Sharma, agira abantu inama yo kurya ubuki buri munsi agira ati: “Kugira ngo utangire umunsi neza, ukibyuka ugomba kunywa ikirahuri cy’amazi y’akazuyazi avanzemo n’ubuki.”

Deepali Sharma aganira na “Topsante” kandi akomeza atanga impamvu 5 umuntu agomba kunywa ubuki buvanze n’amazi y’akazuyazi:

  1. Kongera ubudahangarwa bw’umubiri

Ubuki bukungahaye ku birinda umubiri kwangirika kandi bufite ubushobozi bwo guhangana na za mikorobe. Kubuvanga n’amazi y’akazuyazi bishobora kongerera umubiri ubudahangarwa kandi bikanarinda “infections”.

  1. Guhangana na virusi

Ubuki bufite ubushobozi bwo kurwanya ububyimba ku buryo bushobora no kwifashishwa mu kugabanya uburibwe bwo mu muhogo. Iyo buvanze n’amazi y’akazuyazi, bigabanya ububabare buterwa no kubyimbirwa.

  1. Koroshya amavunane

Isukari y’umwimerere iba mu buki ifasha mu koroshya amavunane yo mu mikaya nk’igihe umuntu aba yakoze imyitozo ngororamubiri, nyuma akumva arimo kubabara.

  1. Bumara inzara

Iyo ufashe akayiko gato k’ubuki hanyuma ukakavanga n’amazi y’akazuyazi, ukabinywa, bituma wumva usa n’uhaze.

  1. Butuma igogora rigenda neza

Ubuki bworohereza inzira y’igogora. Iyo buvanze n’amazi y’akazuyazi bishobora kurinda umuntu kugubwa nabi no gutumba.

Ijambo ubuki ryatangiye kuvugwa mu kinyejana cya 10, rikaba rikomoka mu Kilatini. Inzuki zagaragaye ku isi mu myaka miliyoni 80 ishize. Mu bihe bya kera, abakurambere bavanaga ubuki mu biti, mu myobo cyangwa munsi y’urutare nk’uko tubikesha Famillemary.fr.

Ubuki bukiri mu bishashara

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button