Indwara

Menya impamvu zo kugira ibyuya binuka

Mukamusoni Fulgencie, August 14, 2023

Kubira ibyuya ni ibintu bisanzwe kuri buri muntu wese, ariko hari igihe umuntu akunyuraho ukumva afite ibyuya binuka.

Icyo tugomba kumenya ni uko kugira ibyuya ari ngombwa, kubera ko bifasha gusohora imyanda mu mubiri w’umuntu. Mu busanzwe ibyuya bizanwa n’imvubura zo mu ruhu ntakibazo biba biteye, ariko iyo ibyo byuya bihuye na bagiteri ziba ziri ku ruhu bibyara umunuko. Aya ni amakuru dukesha urubuga “doctissimo”.

Kurya ibirungo, ibitunguru ndetse na tungurusumu byaba biri mu bituma ibyuya by’umuntu bihinduka. Hari indwara zitera kugira ibyuya binuka nk’uko tubikesha “passeportsanté”. Izo ndwara ngo zikaba ziterwa no kubura cyangwa kwirundanya kw’imisemburo, “enzyme”, “gaz” n’ibindi.

Ibyuya binuka bibangamira na nyirabyo

Dore zimwe muri izo ndwara:

  1. Indwara y’amafi yangiritse

Nk’uko iri zina ribisobanura, iyi ndwara itera umuntu uyirwaye kugira impumumuro mbi nk’iy’amafi yangiritse. Iyi ndwara iterwa no kubura “enzyme” ifasha mu guhinduranya umwuka cyangwa icyuya. Mu gihe urwaye iyi ndwara rero, ugomba kwirinda kurya inyama z’umwijima, impyiko, amagi, ibishyimbo, amashaza, soya.

  1. “Fièvre jaune”

Iyi ndwara ikwirakwizwa n’umubu. Ikunda kwibasira abantu bakunze gutembera mu bihugu yiganjemo ni ukuvuga mu turere tumwe na tumwe twa Afurika, Amerika y’Epfo n’iyo hagati hamwe na Karayibe.

Nk’uko tukibesha Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), abarwayi bayo usanga bafite ibimenyetso bikurikira: kugira umuriro ungana cyangwa uri hejuru ya dogere 38,5, gusesa urumeza,   kubabara umutwe no mu ngingo no kugira amaso y’umuhondo.

Ikinyamakuru National Geographic gitangaza ko “Fièvre jaune” ituma uruhu rw’uyirwaye runuka nk’ibagiro (boucherie).

  1. Indwara ya tifoyide

Indwara ya tifoyide iterwa na bagiteri yitwa “Salmonella typhi” ikwirakwizwa cyane no kurya ibiryo, imboga cyangwa imbuto byanduye. Iyi ndwara na yo umuntu uyirwaye agira ibyuya bifite impumuro nk’iby’umugati.

Hari icyakorwa mu gihe ugira ibyuya binuka:

Icya mbere ni ukujya kwa muganga kugira ngo barebe niba udafite imwe muri ziriya ndwara zavuzwe haruguru.

Guhindura imirire: Niba ufite icyo kibazo, byaba byiza wirinze kurya tungurusumu, ibitunguru ndetse n’ibindi birungo byo mu biryo kuko bigira uruhare mu guhindura ibyuya by’uruhu rwawe. Ikindi kandi, menya ko inzoga, icyayi na kawa byongera ubushyuhe bwumubiri, bityo bigatuma ubira ibyuya.

Koresha igikakarubamba: igikakarubamba ni ingenzi mu kurwanya ibyuya bya buri kanya. Ushobora kukisiga ku mubiri kandi kigabanya impumuro y’uruhu mu buryo bw’umwimerere.

Koga buri gihe: koga kandi ukihanagura neza ukumuka kuko gutoha ari byo bitera bagiteri.

Guhindura imyenda y’imbere buri gihe ndetse n’inkweto niba ujya ututubikana mu birenge.

Ubushakashatsi bwakozwe na O’Brien, C. (2012) bwerekanye ko kugira ibyuya binuka bituma ufite icyo kibazo yitakariza icyizere bityo bikagira ingaruka mbi ku mibereho ndetse no ku marangamutima ye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button