Ibindi

Menya inkomoko yo kwambara impeta ku rutoki rw’ibumoso

May 8, 2024

Ni kenshi usanga abantu batandukanye (abagabo n’abagore) bambaye impeta ku rutoki rwa mukubitarukoko rw’akaboko k’imoso ukaba wakwibaza impamvu batayambara no ku rutoki rw’indyo.

Ubusanzwe, abantu bagiranye isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore, usanga bambikana impeta bamwe bita iy’urukundo, ikaba yambarwa ku rutoki rwa mukubitarukoko (annulaire) rwo ku kuboko kw’imoso.

Umuco wo kwambara impeta ku rutoki rwa mukubitarukoko rwo ku kuboko kw’imoso nk’uko bitangazwa na “TF1 Info”, watangiye kera mu kinyejana cya III mbere ya Yezu/Yesu Kristu. Icyo gihe, ubuvuzi bwemezaga ko umutsi w’amaraso unyura mu rutoki rwa mukubitarukoko rw’ibumoso ukagera mu mutima. Bahise bayihimba “vena amoris” cyangwa “la veine de l’amour”.

Abenshi usanga bambikana impeta ku rutoki rw’imoso Photo/Internet

Ni muri urwo rwego havugwaga ko iyo impeta iri kuri ruriya rutoki  biba bisobanuye ko umutima w’uyambaye wafashwe kandi ko yifuza kurinda uwo mutsi w’agaciro.

Inkuru dukesha urubuga RTL ivuga ko Abakirisitu Gatolika  bambikana impeta ku rutoki rwa mukubitarukoko rw’ibumoso kugira ngo bashimangire ubumwe n’urukundo byabo imbere y’Imana. Nyamara ngo Abaporotesitanti na “Orthodoxes” bo bahitamo kwambara impeta ku rutoki rw’iburyo.

Hari n’abazambara ku rutoki rw’indyo
Photo/Internet

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko mu gihugu cy’Ubuhinde, abagore bambara impeta ku ino rya 2 ryitwa “minji” naho abagabo bakayambara ku ino rya 2 ryitwa “metti”.

 

Yanditswe na Mukamusoni Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button