Nubwo ipapayi ifite akamaro kanini ku buzima bwa buri muntu, ubushakashatsi bwagaragaje ko muri vitamini zirimo hari ifite umwihariko ku bagore bitegura gusama ndetse n’abatwite.
Mu ipapayi harimo vitamini zo mu bwoko bwa B zifite akamaro ntagereranywa ku mikorere myiza y’umubiri w’umuntu. Vitamin B1 yo ifite uruhare runini mu gutuma urwungano rw’imyakura (nervous system) rukora neza, ni ukuvuga ko ifasha mu buryo bwo gutuma habaho kwibuka no gutekereza byimbitse.
Si ibyo gusa kandi kuko vitamini B2 na B3 ziba mu ipapayi na zo zifasha mu kugabanya umunaniro kuko zigira uruhare mu ikorwa ry’ingufu mu mubiri w’umuntu, naho vitamin B5 yo igafasha mu guhuza imisemburo imwe n’imwe nka “cortisol” na “adrenaline”.
Ipapayi kandi ikungahaye kuri vitamini B9, iyi ikaba by’umwihariko ari ingenzi cyane ku mugore witegura kuba yasama cyangwa utwite kuko ifasha cyane mu kurinda urusoro kugira ubusembwa (malformations). Akamaro k’iyi vitamin ntabwo karangirira aho ngaho kuko igira uruhare runini mu ikorwa ry’utunyangingo tw’umubiri n’ insoro zitukura kandi igafasha ibikomere n’ibisebe kuma nk’uko Raphaël Gruman; inzobere mu mirire abitangaza.
Gruman kandi akomeza asobanura ko ipapayi ifasha mu gushyira “calcium” mu magufwa, igafasha kandi mu kuringaniza igipimo cy’isukari bityo bikarinda indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa 2. Akomeza avuga ko ipapayi ifasha umutima gutera neza kandi ikarinda ibyago by’indwara y’umuvuduko w’amaraso. Ipapayi kandi ngo uwayiriye yituma bitamugoye.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri 100g z’urwo rubuto ntagereranywa habamo hafi 70% y’ibyo umubiri w’umuntu ukeneye.
Ipapayi ifite inkomoko muri Amerika y’epfo (Mexique, Brasil) no mu Buhinde akaba ari ho iboneka cyane ugereranyje n’ahandi ku isi.
Mukamusoni Fulgencie